20221123_015925.jpg

Mukansanga Salima yanditse amateka u Bufaransa bunyagira Australia (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yaraye yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere ushoboye gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo.

Mukansanga yabigezeho, ubwo yashyirwaga mu basifuzi bane bayoboye umukino wo mu tsinda D Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yaraye inyagiyemo iya Australia ibitego 4-1.

Muri uyu mukino yari umusifuzi wa kane, aho yari afatanyije kuwuyobora na Rurangiranwa Victor Miguel de Freitas Gomes ukomoka muri Afurika y’Epfo wari umusifuzi wo hagati mu kibuga.

Uyu yari yungirijwe na mwene wabo Zakhele Siwela wari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande cyo kimwe n’umunya-Lesotho Souru Phatsoane wari uwa kabiri wo ku ruhande.

Abafaransa bafite Igikombe cy’Isi cya 2018 bagowe no kwinjira mu mukino, binatuma Australia ibatsinda igitego cyabonetse ku munota wa cyenda w’umukino gitsinzwe na Craig Goodwin. Ni ku mupira yari ahinduriwe na mugenzi we Mathiew Leckie.

Ni igitego cyahise gikangura abakinnyi b’umutoza Didier Deschamps, ndetse bakishyura ku munota wa 27 w’umukino biciye kuri Adrien Rabiot, ku ishoti yatereye kure umupira uruhukira mu nshundura.

Abafaransa bayoboye umukino ubwo Olivier Giroud yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 32; nanone nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Rabiot.

Mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira bashoboraga kubona igitego cya gatatu, gusa uburyo bukomeye bwa MbappĂ© waboneye umupira mwiza hafi y’izamu birangira abuteye inyoni.

Australia ni na ko byayigendekeye ku munota wa 45+2, ubwo Jackson Irvine yateraga umupira mu izamu n’umutwe bikarangira ugaruwe n’igiti cy’izamu.

Uburyo bukomeye bw’igitego mu gice cya kabiri cy’umukino bwabonetse ku munota wa 67 w’umukino, ubwo Antoine Griezmann yarekuraga ishoti riremereye gusa bikarangira umupira ugaruriwe ku murongo w’izamu na myugariro w’ibumoso Aziz Eraltay Behich.

Byari mbere y’umunota umwe ngo MbappĂ© atsinde igitego cya gatatu, mbere y’uko Olivier Giroud atsinda icya kane cy’agashinguracumu ku mupira yari ahinduriwe n’uriya rutahizamu wa PSG.

Ni Giroud wahise wuzuza ibitego 51 amaze gutsindira u Bufaransa, ibimugura umukinnyi wa mbere umaze kubutsinsira ibitego byinshi mu mateka. Ni umuhigo kuri ubu asangiye na Thierry Henry banganya umubare w’ibitego.

20221123_015925.jpg

20221123_015913.jpg

20221123_015923.jpg

20221123_015915.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *