seraphine.jpg

Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, yirukanwe ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavanye Madamu Mukantabana Séraphine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero (RDRC: Rwanda Demobilization and Reintegration Commission)

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Séraphine, ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku Cyumweru itariki ya 29 Ukuboza 2019.

Iri tangazo ntabwo risobanura impamvu yakuwe kuri uyu mwanya.

Madamu Mukantabana yatangiye kuyobora iyi Komisiyo kuva mu mwaka wa 2017, akaba yari avuye ku mwanya wa Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

seraphine.jpg

Mukantabana Séraphine ni muntu ki?

Mukantabana yavukiye i Kimbogo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba mu mwaka wa 1961. Yabaye impunzi muri Congo kuva mu mwaka wa 1994, mu cyahoze ari Zaire nyuma yerekeza Congo Brazaville ndetse anaza kuyobora ihuriro ry’impunzi ziba muri iki gihugu [Congo Brazza].

Igihe yari kuri uwo mwanya yaje muri Rwanda mu mwaka wa 2004, muri gahunda ya ‘Come and See’ aho impunzi zazaga zigasura u Rwanda zigasubirayo zijyanye amakuru y’ibyo ziboneye, dore ko babwirwaga ko nta mahoro ahari.

Ku itariki 11 Kanama 2011, nibwo madamu Mukantabana yatashye mu Rwanda nyuma y’ imyaka 17 yari amaze ari impunzi.

Nyuma y’umwaka umwe n’igice gusa atashye, yagizwe Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi . ariko mbere yaho akaba yari Komiseri muri Komisiyo ya RDRC.

Akigera mu Rwanda atahutse, Mukantabana yatangaje ko atahutse ku bushake bwe.

Mukantabana yatahanye n’abana babiri b’imfubyi, amakuru avuga ko mu bo yacyuye abo mu muryango ari bake, umugabo we akaba atabarimo bitazwi niba bataratandukanye nk’ abashakanye, cyangwa niba akiri impunzi.

Ibyo se byaba aribyo byamusubije inyuma ku muvuduko yari afite wo kuzamurwa mu ntera za politiki, yaba se atarishimiye uwo mwanya yarariho, yaba se yafashe iy’ ubuhungiro agasanga bamwe bo mu muryango we bakiri hanze, yaba se hari ikosa rikomeye ry’ akazi yaba yarakoze, baba se hari ikindi bagiye kumugira? Ibyo bibazo byose ndetse n’ ibindi bishoboka umuntu yakwibaza, byose nta bisubizo tubifitiye n’ uwagerageza kubisubiza byaba ari ugushakira kuko nta cyigeze gitangazwa ku mugaragaro yaba yazize. Ikimaze kumenyerwa mu Rwanda cyane ku bakoze imirimo ikomeye nk’ iriya, bagiye bahabwa indi mirimo myiza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, yirukanwe ku mirimo ye
    Ariko mwagiye mucukumbura. Uwo yasize inyuma ni nde? Ko umugabo n’abana numva yabacyuye. Abandi bo mu muryango we ntaho bigeze bajya bibereye iwabo mu Rugunga inyuma ya Lycee de Kigali. Muzabaze kwa Shyirambere Lambert ni we se umubyara arahari na barumuna be benshi. Uwatashye atinze ni musaza we na we yibera aho kwa se.

  2. Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, yirukanwe ku mirimo ye
    Ariko mwagiye mucukumbura. Uwo yasize inyuma ni nde? Ko umugabo n’abana numva yabacyuye. Abandi bo mu muryango we ntaho bigeze bajya bibereye iwabo mu Rugunga inyuma ya Lycee de Kigali. Muzabaze kwa Shyirambere Lambert ni we se umubyara arahari na barumuna be benshi. Uwatashye atinze ni musaza we na we yibera aho kwa se.

  3. Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, yirukanwe ku mirimo ye
    Jye uyu mubyeyi nta byinshi muziho uretse ko bibaho ko abantu bashyirwa mu myanya runaka nyuma bakayivanwamo bagashyirwa ahani cyangwa ntibanahashyirwe akazi si ubukonde kandi n’uwakise akazi yapfuye atakarangije ibi rero byitumarira inzoga mu kibindi ahubwo niturebe imbere dukore ibyubaka igihugu cyacu twiteze imbere n’imiryango yacu ibindi ntibitureba Imana yakamihaye izamuha n’akandi

  4. Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, yirukanwe ku mirimo ye
    Jye uyu mubyeyi nta byinshi muziho uretse ko bibaho ko abantu bashyirwa mu myanya runaka nyuma bakayivanwamo bagashyirwa ahani cyangwa ntibanahashyirwe akazi si ubukonde kandi n’uwakise akazi yapfuye atakarangije ibi rero byitumarira inzoga mu kibindi ahubwo niturebe imbere dukore ibyubaka igihugu cyacu twiteze imbere n’imiryango yacu ibindi ntibitureba Imana yakamihaye izamuha n’akandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *