Mukobwa niba witegura gushyingirwa dore ibintu 10 bishobora kuzagutonda mu minsi ya mbere

Sangiza iyi nkuru

Akenshi uzabona abakobwa baririra mu muhango wo gusaba no gukwa, si uko aba agiye kubaho nabi cyangwa se ngo abe atanzwe atabishaka, ahubwo ni uko aba yibaza cyane ku buzima bushya agiye gutangira, ukabona araturitse ararize.

Akimara kugera mu rwe ku munsi wa mbere, abari bamutahiye ubukwe barataha agasigarana n’umugabo we, ako kanya hari ibyo abona ko byahindutse ku buzima bwe, dore bimwe mu byo uzabona mu minsi ya mbere bikagutonda.

1.Kurara wambaye ubusa: Iki kiri mu bitonda benshi kuko niyo witegura ubukwe hari abakubwira ngo tuguhaye ikaze mu barara bambaye ubusa, ku mukobwa rero hari igihe aba yari asanzwe arara yambaye, yikwije hose, mu minsi ya mbere rero biramutonda cyane.

2.Imibonano mpuzabitsina: Ushobora kuba wari isugi cyangwa utarayikoze cyane, benshi rero mu minsi ya mbere irabatonda, bakababara rimwe na rimwe ntibanaryoherwe n’iki gikorwa ariko buhorobuhoro ugenda amenyera.

3.Kubona umugabo wambaye ubusa: Ushobora kuba aribwo bwa mbere ugiye kubona umugabo wambaye ubusa, hari abakobwa rero bigora cyane kuba bahita bisanzura ku bagabo babo bitewe n’uko aba adasanzwe abimenyereye.

4.Gutegura amafunguro: Ushobora kuba utari usanzwe umenyereye guteka ariko uko byagenda kose mu minsi ya mbere uba ugomba gutekera umugabo wawe, akarya ibyo watetse, ukamutegurira ku meza, mugasangira mbese urukundo rugurumana hagati yanyu,ibi nabyo ntibiba byoroshye kuko bitonda benshi.

5.Kwakira abashyitsi: Uba wabaye umugore, wabaye nyiri urugo, mbese bwa buzima bwa bwana utakiburimo, abandi bagore baragusura cyangwa se imiryango y’abantu bakuze, kubona ibyo ubaganiriza n’uburyo ubakira bijya bigora benshi.

6.Imyambarire: Wari waramenyereye utujipo tugufi, tugufashe ndetse n’amapantalo, aha rero usa nk’uba ubishyize hasi gato ugatangira kwambara ibitenge, na we irebe wambaye igitenge bwa mbere uko bizaba bimeze.

7.Kwitwara muri sosiyeti: Uko wari usanzwe witwara musi sosiyeti birahinduka, ushobora kuba wakundaga kuva ku kazi ukabanza guca kwa mucuti wawe Chantal cyangwa se ukabanza kujya kureba mubyara wawe Jimmy akajya kukugurira kamwe, Ubu buzima rero uhita ubuta inyuma ugatangira ubushya, buragutonda ariko nyuma urabumenyera.

8Imico y’umugabo: Mu minsi ya mbere nibwo utangire no kumenya indi mico utari uzi y’umugabo wawe ari nako uba uyigaho buhorobuhoro, niba mwasohokanaga akanywa ka Fanta, yataha ukumva aranuka inzoga, itabi se n’ibindi. nabwo imico ye ibanza kugutonda ariko nyuma iramumenyera.

9. Kwitandukanya n’incuti: Ukiri umukobwa hari ibigare wari ufite, ukimara kurongorwa uzahita ubona ko ubuzima bwahindutse, ntabwo byoroshye kubireka ariko uzabireka kuko niba ubasize mu bukumi cga ubusore, ubuzima bwanyu buba bwatandukanye, nabyo bizagotonda kwitandukanya nabo.

10. Imibereho: Iwanyu mushobora kuba mukize, ariko ugashaka umugabo utishoboye, mu minsi ya mbere ushobora kutabona bya biribwa wabonaga iwanyu, wafurirwaga n’abakozi ariko ugatangira kwifurira ukanafurira umugabo wawe. Ugasanga umugabo afite inguzanyo yatse mukora ubukwe, ubukene buzabakoraho ryake, mbese ukabona ko mubayeho nabi kandi iwanyu babayeho neza cyane, Ese uzasubirayo? ugomba kwihangana ubuzima bukagutonda ariko igihe kiragera n’urwanyu rugakomera.

Niba warashyingiwe dusangize ku bintu byagutonze uhora wibuka rimwe na rimwe ukumva urisetse cyangwa warahabaye intwari, na we niba witegura kurushinga ese urumva nta kizagutonda. Ibitekerezo (comments) byanyu birubaka benshi. Cyangwa twandikire watsapp 0785058200!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *