Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, aravuga ko ubwo yahuraga na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, birengagije umubano mubi ibihugu byombi bafitanye, baterana urwenya.
Ibi byabaye ubwo bahuriraga muri komisiyo imwe, baganira ku buryo ibihugu byombi byakwifatanya mu gukemura ikibazo cy’impunzi. Ni inama yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.
Mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, Mukuralinda yabajijwe uko byagenda mu gihe yahura n’abarimo Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya bigaragara ko bahanganye mu magambo, buri wese arwanirira igihugu cye, asubiza ko nta kibazo cyahaba.
Mukuralinda yagize ati: “Njyewe iyo komisiyo nari nyirimo. Uwari uyiyoboye ni Bwana Lutundula. Nta mahane yabaye, ngo bavuga bati ‘Dore umuvugizi yaje, ajya adutesha umutwe’ n’ibiki, blagues zarabaye pe! Abantu barabulaga ahubwo bakabigira ibiganiro, bati ‘Dore wa mugabo ujya ututesha umutwe sha!’ Ibyo ngibyo byarabaye. Ariko inama zabaye neza. Hari u Rwanda, HCR na guverinoma ya RDC.”
Umuvugizi wa guverinoma wungirije aremeza ko umubano w’u Rwanda na RDC ari mubi muri iki gihe, ariko ngo hari icyizere ko wazongera kuba mwiza, mu gihe abahagarariye ibihugu byombi bemera guhurira mu nama ziga ku bibazo bitandukanye bibibangamiye.
Nyuma y’aho umwuka mubi ututumye hagati y’ibihugu byombi mu 2022, u Rwanda na RDC byahuriye bwa mbere mu nama yiga ku kibazo cy’impunzi, yabereye mu Busuwisi muri Gicurasi 2023. Iya kabiri yabereye i Nairobi muri Kenya.



