Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda kwikorera ubusesenguzi ku basirikare b’u Rwanda bari mu maboko y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC.
Aba basirikare: Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad, igisirikare cy’u Rwanda cyemeza ko bashimutiwe ku butaka bw’u Rwanda na FARDC yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
FARDC yo ivuga ko bafashwe ubwo bari bagiye kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu kugaba igitero ku birindiro byayo by’ingenzi byayo bya Rumangabo biri muri Pariki ya Virunga, mu bilometero bigera kuri 20 uvuye ku rubibi rwa RDC n’u Rwanda.
Mukuralinda mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko buri wese akoze ubusesenguzi, yasanga aba basirikare batarafatiwe ku butaka bwa RDC, kuko ngo baba atari bazima babaye bagiyeyo bambaye impuzankano, banafite ibyangombwa bibaranga.
Yagize ati: “Ikintu cya mbere nakubwiye, nakubwiye ngo usesengure n’Abanyarwanda basesengure. Iyo tuvuze tuti ‘abasirikare babiri bari ku nkiko z’u Rwanda, hari ababa bari kuri frontier, hari n’ahandi mu giturage, umupaka ari akayira cyangwa iki, bashobora kwinjira, bakabafata, bakabijyana.”
Yakomeje ati: “Babisesengure, babishyire ku munzani bavuge bati ‘abantu babiri nk’uko nabivuze, bakwinjira bakagenda kilometero 20, bafite ibyangombwa, bafite uniforme za gisirikare, ikintu cyose kiranga Armée Rwandaise, ingabo z’u Rwanda, baba ari bazima mu mutwe? Abantu babitekerezeho.”
Igisirikare cya RDC cyashyize hanze amashusho gihata ibibazo Cpl Nkundabagenzi wari kumwe na Pte Ntwari, bigaragara ko barinzwe cyane ahantu hari insina z’urutoki. Uyu musirikare yavuze ko bafatiwe ku butaka bwa RDC ubwo bari bagiye kureba aho ibisasu byaguye mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022 byaturutse.

8 Responses
Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kwikorera ubusesenguzi ku basirikare b’u Rwanda FARDC ifite
Muraho?
Ibi nibyo benshi twahoze twibaza byatubereye urujijo
Wamugani Urwanda rufashe umwanzuro wokohereza abasirikare muri congo babambura uniform zabanyarwanda, bagakuraho idarapo ry’Igihugu, ndetse bakabambura ibyangombwa byose bibagaragaza
Rero ubu twasobanukiwe ko bashimuswe
Ikindi kigaragara kuba ababasirikare babanyarwanda, bavugako binjiye muri congo birashobokako ariterabwoba babashizeho kobabica akaba ariyompamvu bavuga byinshi.murakoze.

BYOSE BIRI MUKUBOKO KWIMANA AHO IMBARAGA ZACU ZIRANGIRIRA NIHO IZIMANA ZIHERA IGIFITE INTANGIRO GIFITE NIHEREZO

yewe birakaze

IMANA NIYO IZI BYOSE IBIGARAGARA NIBITAGARAGARA BYOSE BIRI MUKUBOKO KWAYO NTACYAYINANIRA