Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwahaye umuhanzi Gandhi Bilel Djuna uzwi nka Maître Gims amayero ibihumbi 600 kugira atukire Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza irushanwa ry’Igikombe cy’Isi ryabereye muri Qatar mu mwaka ushize.
Mukuralinda yabivuze asobanura uburyo, mu gihe hagati y’u Rwanda na RDC umwuka utameze neza, urubyiruko n’ibyamamare byo muri iki gihugu cy’abaturanyi bari kwifashishwa cyane mu gukwirakwiza ibinyoma.
Yagize ati: “Hari uwitwa Maître Gims bari bamuhaye amafaranga menshi; ibihumbi 600 by’amayero ngo aze gutuka Perezida wacu kuri finale ya Mondial. Ugiye kubivuga mu gikorwa kiza kurebwa n’abantu miliyoni 3, enye.”
Umuvugizi wa guverinoma wungirije avuga ko umugambi wa Maître Gims wapfubye ubwo wamenyekanaga mbere y’uko awushyira mu bikorwa, akihanangirizwa. Ati: “Ni uko byaje kumenyekana bakamuha gasopo, wenda amafaranga yo yarayajyanye!”
Na mbere yo kujya mu gitaramo gisoza imikino y’Igikombe cy’Isi, Maître Gims yari asanzwe yibasira Perezida Kagame n’u Rwanda muri rusange, ahamya ko iki gihugu gifasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu kwigarurira ibice bya RDC akomokamo.


