Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Hari igihe umuntu ahura n’ibigeragezo bikaze akabura n’uko abyikuramo rwose, niyo mpamvu mfashe uyu mwanya mbagisha inama kuko ni byinshi mpungukira iyo nsomye ubuhamya bw’abandi.

Mu mwaka wa 2008 nibwo mukuru wanjye yashyingiwe, umugabo we bamaranye imyaka 11, sha barakundana pe bimwe bidasanzwe nubwo bwose nta mwana bari babyara.

Uru rugo narubayemo imyaka myinshi, nkiga muri segonderi aribo bandihirira kuko barishoboye ku buryo bugaragara, ubu na kaminuza ndayigereje kandi ni pirive, nabwo nibo bandihirira.

Barivuje ahantu hose bagasanga nta kibazo bafite ariko kubyara wapi. Mukuru wanjye mu minsi ishize nibwo yanganirije ambwira ibyo aba yaganiriye n’umugabo we, ni uko ambwira ko bemeranije ko buri wese azaca hirya n’undi hino bakareba ko umwe yabona akana.

Mukuru wanjye ayitewe byaba ari amahirwe kurushaho kuko yabyarira umwana muri urwo rugo bikitwa ko ari uwabo bose, ariko na none akaba yifuza ko umugabo we yaryamana nanjye kugira ngo nanayintera azarere uwo mwana anamufata nk’uwe.

Ubwo yarabinsabye aranapfukama, ngo nubwo atazi icyazakurikira ariko ngo aransabye nk’uko n’ubundi namwitangira cyangwa nkamupfira nka mukuru wanjye. Ngo ntabwo ashaka ko umugabo we aryamana n’undi muntu utari njyewe.

Yambwiye ko umugabo yamusabye kumushakira umukobwa abona baryamana, noneho nawe amuha umukoro wo gushaka umusore. Ubwo rero ngiryo ihurizo ndimo, mungire inama. Ntuye muri Rulindo mfite imyaka 26.

Soma Izindi Nkuru

28 Responses

  1. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Urwo rugo rwatewe namashitani. bashatse uwo barera se bakamukura muri orphernat Imana ikazabahemba aho kujya muri uwo mwanda. baraje bazaserera wumirwe. bihanganye imyaka 11 none biranze?!?? niwibeshya ukajya mu mugambi umwe na shitani yabateye uragowe. bareke kukwicira ubuzima. uzagira urugo rwawe rwose bigukurura muri uwo mwanda. ntibanakundana barabeshyana. umugabo ukunda umugore we ntiyamwemerera ko ajya gusambana. ntibibaho.

  2. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Urwo rugo rwatewe namashitani. bashatse uwo barera se bakamukura muri orphernat Imana ikazabahemba aho kujya muri uwo mwanda. baraje bazaserera wumirwe. bihanganye imyaka 11 none biranze?!?? niwibeshya ukajya mu mugambi umwe na shitani yabateye uragowe. bareke kukwicira ubuzima. uzagira urugo rwawe rwose bigukurura muri uwo mwanda. ntibanakundana barabeshyana. umugabo ukunda umugore we ntiyamwemerera ko ajya gusambana. ntibibaho.

  3. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntabwo nakugira inama yo gutwara inda utarashaka ahubwo ubwire muramu wawe cyangwa mukuru wawe bampamagare mbarangire umuti.

  4. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntabwo nakugira inama yo gutwara inda utarashaka ahubwo ubwire muramu wawe cyangwa mukuru wawe bampamagare mbarangire umuti.

  5. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Nibagiwe kubaha number ya telephone 0788674026

  6. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Nibagiwe kubaha number ya telephone 0788674026

  7. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntabwo nakugira inama yo gutwara inda utarashaka ahubwo ubwire muramu wawe cyangwa mukuru wawe bampamagare mbarangire umuti. Téléphone 0788674026

  8. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntabwo nakugira inama yo gutwara inda utarashaka ahubwo ubwire muramu wawe cyangwa mukuru wawe bampamagare mbarangire umuti. Téléphone 0788674026

  9. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntabwo nakugira inama yo gutwara inda utarashaka ahubwo ubwire muramu wawe cyangwa mukuru wawe bampamagare mbarangire umuti. Téléphone 0788674026

  10. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntabwo nakugira inama yo gutwara inda utarashaka ahubwo ubwire muramu wawe cyangwa mukuru wawe bampamagare mbarangire umuti. Téléphone 0788674026

  11. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntiwishinge amarangamutima ya mukuru wawe,nubyarana n,umugabo we ntazaba umugabo wawe,uzaba igishubaziko ntuzaba ukiri umukobwa,
    Icyakora kugirango umwikize uzamubwireko uzabimukorera umaze gushaka

  12. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntiwishinge amarangamutima ya mukuru wawe,nubyarana n,umugabo we ntazaba umugabo wawe,uzaba igishubaziko ntuzaba ukiri umukobwa,
    Icyakora kugirango umwikize uzamubwireko uzabimukorera umaze gushaka

  13. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntiwishinge amarangamutima ya mukuru wawe,nubyarana n,umugabo we ntazaba umugabo wawe,uzaba igishubaziko ntuzaba ukiri umukobwa,
    Icyakora kugirango umwikize uzamubwireko uzabimukorera umaze gushaka

  14. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Ntiwishinge amarangamutima ya mukuru wawe,nubyarana n,umugabo we ntazaba umugabo wawe,uzaba igishubaziko ntuzaba ukiri umukobwa,
    Icyakora kugirango umwikize uzamubwireko uzabimukorera umaze gushaka

  15. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Uwo mukobwa nareke kwonona ejo he hazaza. Nasigeho kunezeza mukuru we akora icyaha Imana yanga urunuka.
    Azaba igishungero mu muryango nyarwanda. Ari muri kaminuza nategereze uwe mugabo Imana yamugeneye.
    Gusambana abantu babigize umukino. Usanze se arwaye Sida ukaba urayanduye? Sigaho!!!!!!

  16. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Uwo mukobwa nareke kwonona ejo he hazaza. Nasigeho kunezeza mukuru we akora icyaha Imana yanga urunuka.
    Azaba igishungero mu muryango nyarwanda. Ari muri kaminuza nategereze uwe mugabo Imana yamugeneye.
    Gusambana abantu babigize umukino. Usanze se arwaye Sida ukaba urayanduye? Sigaho!!!!!!

  17. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Nawe amahitamo ni ayawe pe! None se niba ubizi neza ko batarwaye indwara z’imyanya myibarukiro, mukuru wawe akaba ariwe wabigusabye apfukamye wamubabariye.

    Ikindi wibuke ko amafaranga yose yakwishyuriye ari inkunga baguhaye, ubyaranye n’uwo mugabo sinaguseka mvuga ko wakoreye ubusa kbs cyane ko mukuru wawe ariwe ukeneye uwo mwana ngo umugabo atazajya ahandi.

    Birashoboka ko mubyaranye waba umugore wa 02 nabyo uzabikore uziko ubyiteguye.

  18. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Nawe amahitamo ni ayawe pe! None se niba ubizi neza ko batarwaye indwara z’imyanya myibarukiro, mukuru wawe akaba ariwe wabigusabye apfukamye wamubabariye.

    Ikindi wibuke ko amafaranga yose yakwishyuriye ari inkunga baguhaye, ubyaranye n’uwo mugabo sinaguseka mvuga ko wakoreye ubusa kbs cyane ko mukuru wawe ariwe ukeneye uwo mwana ngo umugabo atazajya ahandi.

    Birashoboka ko mubyaranye waba umugore wa 02 nabyo uzabikore uziko ubyiteguye.

  19. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    wowe babwire ko ufite fiance ubu do twibanire ngutere inda nyuma uzamubeshye ko ari iyumugabo we!!!!!

  20. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    wowe babwire ko ufite fiance ubu do twibanire ngutere inda nyuma uzamubeshye ko ari iyumugabo we!!!!!

  21. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Abakobwa n’aho mwawiga kajana muri injiji. Iki ni ikibazo cyo kugisha ho inama amagabo? Ubwenge buri he koko? N’aho wandihira ibingana iki ugatanga amafranga ataba ho… Ariko icyubahiro cya jye ntiwagikora ho. Nta soni???? Ngo mukiruwe yamusabye iki??? C’est quoi ce dĂ©lire lĂ ?

  22. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Abakobwa n’aho mwawiga kajana muri injiji. Iki ni ikibazo cyo kugisha ho inama amagabo? Ubwenge buri he koko? N’aho wandihira ibingana iki ugatanga amafranga ataba ho… Ariko icyubahiro cya jye ntiwagikora ho. Nta soni???? Ngo mukiruwe yamusabye iki??? C’est quoi ce dĂ©lire lĂ ?

  23. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Abakobwa n’aho mwawiga kajana muri injiji. Iki ni ikibazo cyo kugisha ho inama amagabo? Ubwenge buri he koko? N’aho wandihira ibingana iki ugatanga amafranga ataba ho… Ariko icyubahiro cya jye ntiwagikora ho. Nta soni???? Ngo mukiruwe yamusabye iki??? C’est quoi ce dĂ©lire lĂ ?

  24. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Abakobwa n’aho mwawiga kajana muri injiji. Iki ni ikibazo cyo kugisha ho inama amagabo? Ubwenge buri he koko? N’aho wandihira ibingana iki ugatanga amafranga ataba ho… Ariko icyubahiro cya jye ntiwagikora ho. Nta soni???? Ngo mukiruwe yamusabye iki??? C’est quoi ce dĂ©lire lĂ ?

  25. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Uwo mukuru wawe uzamuhe iyi telephone tumurangire abavuzi azabyara reka kwiyicira ubuzima uracyari muto kandi igihugu kigutezeho byinshi ni 0784067238.ikindi numara kubyarana na muramu wawe mukuru wawe azakwanga urunuka .urugero : ibuka Aburahamu abyarana na Hagayi abisabwe na Sarah ibyakurikiyeho soma itangiro …ikindi ibyo byaBba ari wowe biturutseho mukabyarana ari nk’impanuka ariko ntukabikore ubisabwe na mukuru wawe, wabwirwa n’iki se ko atari kukugeragaza ngo arebeko waba uryamana n’umugabo we iyo adahari dore ko wanatubwiye ko wahabaye imyaka myinshi?

  26. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Uwo mukuru wawe uzamuhe iyi telephone tumurangire abavuzi azabyara reka kwiyicira ubuzima uracyari muto kandi igihugu kigutezeho byinshi ni 0784067238.ikindi numara kubyarana na muramu wawe mukuru wawe azakwanga urunuka .urugero : ibuka Aburahamu abyarana na Hagayi abisabwe na Sarah ibyakurikiyeho soma itangiro …ikindi ibyo byaBba ari wowe biturutseho mukabyarana ari nk’impanuka ariko ntukabikore ubisabwe na mukuru wawe, wabwirwa n’iki se ko atari kukugeragaza ngo arebeko waba uryamana n’umugabo we iyo adahari dore ko wanatubwiye ko wahabaye imyaka myinshi?

  27. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Muvandimwe,Ibukako kubaha Uwiteka aribwo bwenge ,kandi ko kuva mubyaha ariko kujijuka. Imana yaremye ijuri n’isi, Imana Ishobora byose niyo itanga urubyaro, niyo ikora ibyananiranye,Ibyo abaganga badashoboye irabishobora. Ubaha Imana ,reka ayo marangamutima ya mukuru wawe,ibuka ko satani yigira malayika w’umucyo.ubwo se urumva uzaba uriki muri urwo rugo?Nibasenge Imana izabaha urubyaro.

  28. Mukuru wanjye yansabye kuryamana n’umugabo we ngo arebe ko ikibazo ari we utabyara- Nkore iki?
    Muvandimwe,Ibukako kubaha Uwiteka aribwo bwenge ,kandi ko kuva mubyaha ariko kujijuka. Imana yaremye ijuri n’isi, Imana Ishobora byose niyo itanga urubyaro, niyo ikora ibyananiranye,Ibyo abaganga badashoboye irabishobora. Ubaha Imana ,reka ayo marangamutima ya mukuru wawe,ibuka ko satani yigira malayika w’umucyo.ubwo se urumva uzaba uriki muri urwo rugo?Nibasenge Imana izabaha urubyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *