Screenshot-2024-02-19-122213

Munyakazi Sadate ntakozwa ibyo muri Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yatangaje ko adafite gahunda n’imwe yo kongera kugaruka ku buyobozi bw’iyi kipe.

Mu magambo ye bwite, Sadate yavuze ko ibyo yakagombye gukora yabikoze, bityo ko ubu asigaye ari umufana ushyigikira abari ku buyobozi.

Ibi yabitangarije i Nyamirambo ku itariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo yari amaze guhabwa impamyabushobozi nk’ishimwe ku ruhare yagize mu marushanwa ya Esperance Football Tournament, yateguwe n’umusifuzi Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri.

Sadate yavuze ko nubwo atazibagirwa urukundo yahawe n’abafana ba Rayon Sports, adashaka kongera kwinjira mu micungire yayo.

Yagize ati: “Nta gahunda mfite. Narayoboye nkora ibyo nari nshoboye, n’abandi barayiyobora neza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *