Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yashimagije Nizeyimana Mirafa wahoze ayikinira wamaze kwerekeza muri Zanaco FC yo muri Zambia.
Ku wa Gatanu ni bwo byamenyekanye ko Mirafa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe kuri ubu iyoboye shampiyona ya Zambia.
Mu minsi ishize uyu musore ukomoka i Rubavu yari yavuye mu Rwanda yerekeza muri Napsa Stars yo muri Zambia yari agiye gukoramo igerafezwa, gusa birangira ayiteye umugongo asinyira Zanaco.
Uyu musore yasobanuye ko yashisemo kudasinyira iriya kipe kuko hari ibyo batumvikanye.
Nizeyimana Mirafa yari umukinnyi wa Rayon Sports yagezemo mu mpeshyi ya 2019 avuye muri APR FC, azanwe na Munyakazi Sadate wahoze ayobora iriya kipe.
Sadate kuri Twitter yashimagije Mirafa, ashimangira ko ubuhanga bwe n’ikinyabupfura ari byo bimuhesheje amahirwe yo kujya muri Zanaco.
Yunzemo ko hari n’abandi bakinnyi batatu atatangaje amazina bashobora gutera ikirenge mu cye.
Ati: “Ubuhanga, Kwihangana, Ikinyabupfura; bikugejeje ku rundi rwego. Nkwifurije amahirwe masa mu rugendo rushya nzahora nzirikana ukwihangana kwawe n’ikinyabupfura kidasanzwe. Abandi 3 mubo mwabanye nabo baragusanga vuba.”
Batatu Sadate yakomojeho bari hagati ya Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran na Iranzi Jean Claude bageranye na Mirafa muri Rayon Sports. Ni mu gihe Kimenyi Yves bahageranye yerekeje muri Kiyovu Sports na ho Sekamana Maxime we akaba yarakunze gushwana na Rayon Sports bya hato na hato.
Zanaco FC Mirafa yerekejemo iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Zambia igeze ku munsi wa 15 n’amanota 25, muri iyo mikino yatsinzemo irindwi inganya ine itsindwa ine.
Uyu musore abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukinira iriya kipe, nyuma ya Iranzi Jean Claude wayinyuzemo ariko akayigiriramo ibihe bibi kubera kudakundwa na Zlatko Krmpotic wari umutoza we.


