Munyiginya: Babangamiwe n’abaturanyi batagira ubwiherero

Sangiza iyi nkuru

Mu kagari ka Nkomangwa, Umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, imiryango igera kuri 72 ntigira ubwiherero. Bamwe bituma mu bw’abaturanyi, abandi ku gasozi. Muri iki gihe imvura ikubye, ababufite bahangayikishijwe n’indwara zikomoka kuri uwo mwanda unyanyagiye hose, cyane ko umuvu w’amazi ugenda uwukwirakwiza.

Kimwe no mu tundi tugari tw’uyu murenge, hari abaturage bafite ubwiherero butujuje ibyangombwa, ariko hari n’abatagira namba. Iyo bakubwe bajya mu baturanyi cyangwa ku gasozi igihe cy’agasusuruko.

Aha ni ku kibuga cy’umupira kiri ku muhanda muri aka kagari. Hateraniye abashyitsi bavuye Kigali na Rwamagana. Umwe mu bashyitsi w’igitsina gore arakubwe, mugenzi we aramuherekeje ngo ashake aho yiherera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Binjiye mu rugo rwa mbere, babona akazu gasakaje ibirere, yinjiye asanga ni umwobo utambitseho igiti kimwe, biramuyobera, arasohoka. Barakubanutse, bambuka umuhanda. Urugo binjiyemo, rurimo umugore n’umugabo n’abana 6. Baberetse aho biherera, basanga ni akazu kubakishije amatafari, ariko urukuta ni abiri. Yinjiye urukuta rumugera mu ntege, abahisi n’abagenzi bagiye mu nama bamureba. Biramuyobera, mugenzi amupfuka akenda yitwaje.

Umuturanyi w’uru rugo, Gasana avuga ko abakuru batajya bakoresha ubwo bwiherero ku manywa, ahubwo baza kumutira ubwe. Anavuga ko hari n’abo abona bituma ku gasozi mu ishyamba rihari. Ati “ ntubonye se abana bo muri ruriya rugo, ubonye se urusazi rudatuma? Buriya se iriya nda ibyimbye atari ubuyoka burimo?” Uyu musaza w’imyaka 78 avuga ko guturana n’abatagira ubwiherero bihangayikishije cyane, ngo usibye n’akavuyo ngo byabanduza indwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Munyiginya, Simbi Sarah, avuga ko hari gahunda yo kubakira ubwiherero abatabufite. Ati “ku bufatanye bw’akarere na AEE(Umuryango w’ivugabutumwa), turi mu mishyikirano y’uburyo abadafite ubwiherero babubona”. Akomeza avuga ko buri muturage azicukurira, akarere n’abaturage bagatanga umuganda mu kubaka no gutinda, naho AEE igafasha gusakara.

Ikibazo cy’imiryango itagira aho yiherera kiri henshi mu gihugu: Rusizi, Musanze, Nyamirama ya Kayonza, Cyahafi ya Nyarugenge, Rusizi, Kinyinya ya Gasabo, Muhanga n’ahandi. Iyi kandi ni intandaro y’indwara nyinshi zituruka ku mwanda nk’impiswi, inzoka n’izindi.

Umwaka ushize, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza, Mukabaramba Alivera, yari yatanze ukwezi k’Ukuboza nk’igihe ntarengwa ngo buri munyarwanda abe afite ubwihererero, ariko yamaze kurenga. Uyu muyobozi kandi yemera ko hari ingaruka nyinshi ziterwa n’iki kibazo. Ibi ngo ni uko indwara ziterwa n’imirire mibi zigira ibimenyetso bisa n’iby’iziterwa n’umwanda, bityo bikaba byagora kurwanya imirire mibi mu bana hatabanje gucibwa iziterwa n’umwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *