Bwiza

Murakagira Imana y’i Rwanda- Louise Mushikiwabo abwira ababyeyi

iterambere-ryumuryango
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Mbere, 13 Gicurasi 2019 saa 11:46
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Murakagira Imana y’i Rwanda- Louise Mushikiwabo abwira ababyeyi

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise yifurije ababyeyi bose kugira Imana y’i Rwanda ku munsi mukuru wabo wizihijwe ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019.

Ku itariki ya 12 Gicurasi, nibwo Isi yose yizihiza umunsi Mukuru w’Ababyeyi, abantu batandukanye bakaba bagiye babifuriza uyu munsi bifashishije uburyo butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga.

Mme Mushikiwabo, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Babyeyi, mu gihe uyu Munsi w’aba Mama, wizihizwa hirya no hino ku Isi, aho bukeye, ah’igicamunsi, naho bwije: murakagira Imana y’i Rwanda!! Abasize cyangwa babuze abana amaburakindi, kubatekereza kuri uno munsi tubikorana urukundo n’icyubahiro birenze”.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Nk’uko Madamu Jeannette Kagame yabitangaje abicishije mu nyandiko yise ‘Zirikana umubyeyi’ avuga ko ku Isi hose, ababyeyi b’abagore bafatwa nk’abantu bafatiye runini umuryango ariko ko ari n’umuntu wibagirana kenshi mu bagize umuryango nyamara ariwe rufatiro rwawo.

Muri iyi nyandiko hari aho agira ati “Umubyeyi w’umugore, mu mico yose, ni umuntu uba usabwa byinshi; agomba kugira ubushishozi budasanzwe, akagirira bose urukundo n’urugwiro. Afatwa nka ‘moteur’ idacika intege kugira ngo asubizemo abandi imbaraga, niwe uhuza umuryango, akagaburira abashonje, agafasha abababaye, akamenya kujya inama, kandi akavura n’abarwaye,… umugore atanga ubuzima mu gihe cyo kwibaruka, muri kamere ye yita cyane ku kurinda ibyishimo by’abo yibarutse, umuryango we, n’inshuti ze,…”.

Icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gatanu, mu bihugu bitandukanye byo ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro.

Uyu munsi watangijwe n’uwitwa Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi utangira kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi. Mu 1994 nibwo muri USA, Perezida Woodrow Wilson, yawemeje nk’uw’ikiruhuko.

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.