Murangwa Eugène wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaganiye kure icyemezo cya FERWAFA cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, avuga ko n’ubundi ntacyo bazafasha Abanyarwanda.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni Inteko Rusange ya FERWAFA yongereye umubare w’abanyamahanga bakwiye kugaragara ku mukino wa shampiyona, bava kuri batatu bagera kuri batanu.
Cyakora cyo n’ubwo hari benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bishimiye iki cyemezo, Murangwa Eugène abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram we yagaragaje ko abanyamahanga benshi atari bo gisubizo cya ruhago Nyarwanda.
Murangwa yavuze ko akigera muri Rayon Sports yasanzemo abakinnyi n’abanyamahanga nka Hussein bitaga Karabi na Ndagano bitaga Rate, abo avuga ko “bari bamwe mu bakinnyi bari bafite ijambo rikomeye mu ikipe haba muri bagenzi babo b’abakinnyi, mu bayobozi ndetse no mu bafana muri rusanjye, bari bakunzwe kandi bubahwa.”
Avuga ko umusaruro w’abanyamahanga wakomeje kwigaragaza mu bihe bya ba Lisala, Minko Michel, Aimee Dollars, Billy n’abandi baje muri Rayon Sports nyuma y’umwaka wa 1989.
Murangwa avuga ko muri kiriya gihe abanyamahanga batangaga umusaruro ugaragara, gusa ab’iki gihe bakaba batandukanye na bo cyane.
Ku bwe, “uyu munsi biragoye kumva umunyamabanga ufite indangagaciro n’imico bimuhesha icyubahiro mu ikipe arimo cyane cyane ko n’uwaba abifite bitagaragara kuko atahamara kabiri. Ibi byose ni byo bituma ntemera ko umubare w’abanyamahanga mwinshi hari icyo ushobora kudufasha mu iterambere rya ruhago yacu.”
Yunzemo ati “abanyamahanga baza mu Rwanda uyu munsi ni abadafite izo fundamentals ubundi zikenewe k’umukinnyi uturuka hanze y’igihugu.”
Murangwa yasobanuye ko kuri ubu umunyamabanga ukomeye mu karere mbere yo gutekereza kuza mu Rwanda atekereza mu bihugu by’ibituranyi [Tanzania], akaba ari kimwe mu bigaragaza ko shampiyona y’u Rwanda yasubiye inyuma.
Yavuze ko “Kera abanyamahanga beza bazaga mu Rwanda bavaga i Goma, Bukavu, Burundi ndetse no bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, uyu munsi aba banyamahanga ntibaza mu Rwanda kubera impamvu nk’ebyeri; gusubira inyuma kwa shampiyona yacu n’impinduka z’imiterere y’umupira w’amaguru mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Ku bwe ngo bisigaye byoroshye ko abakinnyi beza bo mu bice bya za Goma, Bukavu n’ahandi bajya gukina i Kinshasa cyangwa Lubumbashi kurusha uko byari bimeze mu myaka yashize.
Yunzemo ko abakinnyi beza bava i Burundi aho kuza mu Rwanda bajya muri Tanzania, South Africa n’ahandi kure kurusha uko baza mu Rwanda.
Ibi abiheraho avuga ko umubare w’abanyamahanga u Rwanda rwifuza kongera uzazana abadafite ubushobozi bwo kurugeza aho rwifuza kugera kandi igihe n’ikigera bikazagaragara ko habayeho ukwibeshya.
Murangwa yavuze ko hagashyizwe imbaraga mu iterambere ry’umupira w’amaguru haherewe mu bana kuko ari yo nkingi ya byose gusa bikanajyana no kubaka inzego z’ubuyobozi mu makipe no muri federasiyo.


