79805

Muri APR FC batangiye gusaba imbabazi rugikubita

Sangiza iyi nkuru

Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko azitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania, ndetse anabasaba imbabazi ku musaruro utari mwiza ikipe ye iherutse kugaragaza mu mikino ya gicuti.

Yagize ati ibyo byaturutse ku kuba adaha agaciro cyane gutsinda muri iyo mikino, ahubwo akayifata nk’urubuga rwo kubaka ikipe.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, Taleb yavuze ko ari imyiteguro ikomeye cyane kuko bazahura n’amakipe akomeye ari yo Bumamuru yo mu Burundi, Mlandege yo muri Zanzibar na NEC yo muri Uganda.

Yashimangiye ko nta mukino uzaba woroshye kuko buri kipe izaba ihagarariye igihugu cyayo ndetse n’umwambaro wayo, ari na ko APR FC izabigenza.

Taleb yavuze ko nubwo APR FC yatakaje bamwe mu bakinnyi bagiye mu makipe y’ibihugu byabo, yizeye ko abasigaye bazakora ibishoboka byose bagafasha ikipe kubona intsinzi.

Yongeyeho ko intego ye mu mikino ya gicuti atari ugushaka amanota ahubwo ari ugutoza abakinnyi uburyo bushya bwo gukina no kububakira imbaraga.

Yasabye imbabazi abafana batanyuzwe n’uko APR FC yitwaye muri iyo mikino, ariko abizeza ko ibibazo byagaragaye cyane mu bwugarizi no mu izamu byamaze gukosorwa.

Taleb yasobanuye ko mbere APR FC yakinaga ishyira imbaraga mu kwirwanaho gusa, ariko we yahisemo guhindura uburyo bwo gukina, agashyira imbaraga mu gusatira no gushyira igitutu ku makipe bahura. Yijeje abafana ko ibisubizo by’izi mpinduka bazabibona mu mikino izabera i Dar es Salaam.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *