Muri APR FC hateganyijwe inama y’igitaraganya

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yamaze gutumiza inama y’igitaraganya ihuza ubuyobozi bukuru bwayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022.

Ni inama byitezwe ko iza kwitabirwa n’abantu 15 biganjemo abayobozi bakuru muri RDF, ikaza kuba yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu byitezwe harimo gusesengura ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho, ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo bimaze iminsi muri APR FC.

Ibiri bugaragazwe n’iyi raporo ni byo bizaherwaho hafatwa imyanzuro ishobora gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.

Inama ikomeye nk’iyi yaherukaga kuba mu 2019, mu myanzuro yayifatiwemo icyo gihe harimo gusezerera abakinnyi 16 (barimo na Hakizimana Muhadjiri wahise abona ikipe hanze akagurishwa).

Aba baje gukurikirwa n’abatoza barimo Umunya-Serbia, Zlatko Krmpoti? na Mulisa Jimmy nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 wari ushize nta gikombe na kimwe ikipe yegukanye.

Mu bindi bizigwaho harimo imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ikipe ya Gisirikare.

Mu bashyirwa mu majwi ko bashobora kwigwaho muri iyi nama harimo Umutoza Mohammed Adil Erradi; Kapiteni Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bugomba gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Ku wa 13 Ukwakira ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafatiye ibihano umutoza Adil na Djabel Manishimwe, nyuma y’uko bari batangiye guterana amagambo bitana ba mwana ku musaruro mubi ikipe yari imaze iminsi ibona.

Igihe cy’ukwezi kumwe aba bombi bari barahawe cyamaze kurangira, gusa nta n’umwe muri bo urabasha kugaruka mu kazi.

Amakuru by’umwihariko avuga ko APR FC yandikiye umutoza Adil wamaze gusubira mu Bubiligi imusaba kugaruka mu kazi, gusa undi ayibwira ko bidashoboka.

Ni nyuma yo kuva mu Rwanda agasiga avuze ko we na APR FC bazakizwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bijyanye no kuba ashinja iriya kipe kumuhagarika mu buryo butemewe n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *