Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera Mutuyimana Gablier aravuga ko nta muturage uzongera kujya mu misa, mu muhanda no mu tubari atitwaje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Ibi bikaba biri mu rwego rwo kugenzura uko ubwisungane mu kwivuza butangwa muri uyu murenge wa Karengera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera Mutuyimana Gablier riravuga ko nta muturage wemerewe kujya mu misa, mu muhanda no mu tubari adafite ubwisungane mu kwivuza aribwo mutuelle de santé.

By’umwihariko abanyatubari basabwe kujya basuzuma niba buri muturage waje kunywera muri utu tubari niba afite ubwisungane mu kwivuza yaba atabufite akabwishyurirwa na nyiri akabari.
Bwiza.co yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Mutuyimana Gablier atubwira ko bidashoboka kuvugana kuko ari mu rugendo mu karere ka Rubavu avuga ko aza kuduhamagara nagera I Rubavu.

Hagati Bwiza yabajije umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien icyo avuga kuri iri tangazo avuga ko ritaramugeraho ko aza kuvugana na Bwiza iri tangazo rimaze kumugeraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


