Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Musa Fazil Harerimana avuga ko akunda ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR-Inkotanyi ariko akaba aba mu rindi ryitwa PDI.
Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye, Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe impamvu akunze kuvuga ko akunda umuryango wa RPF-Inkotanyi ariko akaba aba muri rindi shyaka anabereye umuyobozi, avuga ko ibyo ntagitangaza kirimo. Yagarutse ku kamaro k’amashyaka ko ari ugukorera igihugu, avuga ko kuba akunda RPF-Inkotanyi, bitamwima uburenganzira bwo kuba mu rindi shyaka. Yagize ati “Kuba tubakunda ntabwo bidutegeka kuba FPR. Ni ukuvuga ngo niba ukunda igiti ntabwo wagenda uvuge ngo mbaye igiti, niba ukunda amazi ntiwagenda uvuge ngo ubaye amazi ariko uba ufite impamvu ubikunze kandi na byo bikakugirira akamaro…” Yakomeje agora ati “Rero na FPR turayikunda, n’umuyobozi wayo turamukunda, ariko tukavuga ngo muri Politiki ni abantu natwe turi abandi, batekereza neza ariko aho bakwibeshya byaba byiza yuko natwe tugira ishyaka kugira ngo tube twahagoboka.” Uyu munyapolitiki wagiye ahabwa imyanya itandukanye mu butegetsi, ni umwe mu bagaragaje bwa mbere ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikwiye kuvugururwa byumwihariko ingingo zagarukaga ku mubare wa manda z’umukuru w’Igihugu kugira ngo bihe amahirwe Perezida Paul Kagame kongera kwiyamariza kuyobora Igihugu muri 2017. Icyo gihe yavugaga ko ubu busabe abushingira ku byo Perezida Paul Kagame yari amaze kugeza ku Banyarwanda, bityo ko abona nta wundi wari gupfa kubikora kandi ko nta n’undi abona wabikomeza.


