Musanze: Abakobwa bavukana bafashwe ku ngufu ntibabona ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Abakobwa babiri bavukana bo mu Karere ka Musanze (amazina yabo yagizwe ibanga) bavuga ko bafashwe ku ngufu, kugeza ubu bakaba batarahabwa ubutabera.

Uwo BBC yise Marie nka Marie w’imyaka 28, arera umwana w’imyaka ine yabyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Murumuna we Anna*(si izina rye nyakuri) we wamugaye amaguru yombi, ababafashe ku ngufu ntibigeze bakurikiranwa, ndetse se w’umwana ntacyo amufasha mu kumubeshaho.

Marie ati “Umugabo yamfashe ku ngufu, tubigejeje mu buyobozi baravuga ngo ntabwo umuntu urengeje imyaka 18 afatwa ku ngufu. Nyuma baravuga ngo nimubijyane mu miryango, umuhungu aratoroka. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntawo mu muryango w’iwabo (umugabo) nigeze mbona.

“Umwana wanjye sinzi uko azabaho uretse Imana yonyine izagira uwo impa akagira icyo amfasha nawe akaba nk’abandi bana.”

Murumuna we, Anna, nawe nyuma yahuye n’ikibazo nk’icya mukuru we, yabwiye BBC ko yafashwe ku ngufu n’umufundi wubakaga hafi y’iwabo. Ati: “Imvura yaraguye ahita anzirikisha ibyo yari yambaye akora ibyo akora, asiga anziritse ahita atoroka aragenda mperuka numva ngo yaratorotse.”

Undi mukobwa wo mu muryango ukennye muri aka karere ufite uburwayi bwo mu mutwe wasambanyijwe ku gahato ibye byahagurukije umuryango ufasha abana bafite ubumuga, ikibazo ubu kiri mu nkiko.

Mu Rwanda, ibyaha byo gusambanya undi ku gahato, amategeko ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka 10 iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ufite ubumuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *