Abasore bagera kuri 50 bakoreraga mu karere ka Musanze by’umwihariko muri gare ya Musanze , bajyanywe mu kigo ngoraramuco cya Kinigi nyuma y’umukwabo wakozwe n’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi.
Izi nsoresore, zatawe muri yombi nyuma y’uko hashize iminsi abantu bataka bavuga ko zibabwira ko zigiye kubatwaza imizigo hanyuma bagashiduka bayitwaye.
Abagenzi bamwe bavuga ko iki gikorwa cyabanejeje kuko bari barabamazeho utwabo.Hari uwagize ati “Ku bwanjye numvaga aba bateruzi batazava muri iyi gare byari akavuyo, ariko ku buvugizi ndetse n’ubufatanye bwa Gare na Polisi y’u Rwanda izi nsoresore zirimo kugenda zigabanyuka turimo turinjira nta muvundo ibi bintu ni byiza cyane.”
Umuyobozi wa Gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent, yabwiye itangazamakuru ko abantu bari baratangiye kwinubira kugera muri iyo gare banga ko bahura n’ubwambuzi bw’izo nsoresore.
Yagize ati: “Ziriya nsoresore njye buriya mbafata nk’inzererezi, kuko buriya mu igenzura twakoze abasaga 50 nta bya ngombwa bagiraga bya kompanyi bakorera, bari nk’abajura muri rusange.”
Yongeyeho ati “. Kugeza ubu rero abo bose bafashwe muri iyi gare batagira ikigo tuzi hano bakorera, ku bufatanye na Polisi ubu bari mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi, n’undi wese uzaza akiha guhungabanya umutekano wa gare n’umugenzi amenye ko azabiryozwa.”
Yavuze ko hafashwe ingamba ko buri kompanyi yose ikorera muri Gare ya Musanze, isabwa gukora urutonde rw’abakozi bayo igashyikirizwa ubuyobozi bwa Gare, kandi buri mukozi akagira ikarita y’akazi n’ibyangombwa biranga uwo mukozi kandi ko uzarenga kuri ibyo azabihanirwa.



One Response
Musanze:Abiyise abateruzi bagacucura abantu utwabo bakozwemo umukwabu 50 barafatwa
Dushimiye Police y’igihugu n’abayobozi ba Gare ya Musanze. Rwose bakomereze Aho. Amakampani afite abakozi abahe imipira n ‘ibirango amakarita, Kandi bigenzurwe. Naho ubundi harimo abatwiba, abapandisha ibiciro by’ingendo,.. mudufashe umugenzi uje muri gare aba azi Aho ashaka kijya, ariko hari ubwo bamukurubana bamusahuranwa, nimukureo abiyita abakarasi.