Kuri uyu wa 26 Nyakanga mu Karere ka Musanze ku Ishuri rikuru rya Polisi habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru y’ ubuyobozi mu bya gipolisi ahabwa abofisiye bakuru ba polisi.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ Intumwa ya Leta, Johnston Busingye wagiye I Musanze aherekejwe n’Umukuru w’Igipolisi cy’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana aho bageze ku Ishuri Rikuru rya Polisi mu muhango wo gusoza amasomo y’ abofisiye bakuru yari amaze umwaka atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Umukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Felix Namuhoranye, niwe wafunguye uyu muhango ku mugaragaro atangira ashimira abofisiye ba polisi basoje amasomo y’icyiciro cya 6 ajyanye n’ubuyobozi, abashimira ko bagaragaje ikinyabupfura cyo hejuru n’ubunyamwuga muri uyu mwaka bari bamaze mu masomo.
CP Namuhoranye yavuze ko abofisiye bakuru ba Polisi 27 baturutse mu bihugu 8 bya Afurika nka Ethiopia, Kenya, Namibia, Sudan, South Sudan, Uganda, Tanzania ndetse n’u Rwanda bamaze umwaka bakurikirana amasomo yerekeye uburyo bwa kinyamwuga bwo kuyobora.

Yakomeje agira ati: “ Muri iri shuri kandi usibye amasomo yo ku rwego mpuzamahanga ahabwa abofisiye bakuru hanatangirwa amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ahabwa abapolisi ku bijyanye n’igipolisi cy’umwuga, amategeko, ikoranabuhanga ndetse na siyanse mu gushakisha ibimenyetso .”

CP Namuhoranye kandi arashima Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku ngufu zashyizwe mu kongera ubushobozi bw’iri Shuri Rikuru rya Polisi rikagira ubushobozi bwo kuzuza inshingano zaryo.

Abofisiye bakuru 27 basoje amasomo yo ku rwego rw’ubuyobozi mu bya gipolisi banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro itangwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko isozwa ry’amasomo y’abofisiye bakuru ba Polisi ari intambwe Polisi y’u Rwanda iteye mu kubaka ubushobozi bwayo butuma isohoza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo;haba mu gihugu, mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hanze yako.
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati: ” Iterambere ry’isi rijyana n’ubwiyongere bw’ibyaha.Inzego z’umutekano zigomba guhora zihugura kugira ngo zibashe kubikumira no kubirwanya kandi amahugurwa nk’aya ni cyo amaze. Nizeye ntashidikanaya ko abasoje amasomo uyu munsi bazashyira mu ngiro ibyo bize “.


