Umugabo witwa Emmanuel Niyonsenga wo mu Karere ka Musanze akurikiranweho icyaha cyo kwica umukobwa wari ufite ubumuga bwo mu mutwe yarangiza akamuca ibere.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Gicurasi 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije uru rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyonsenga icyaha cyo kwica umukobwa witwa Manirahari Josephine wari ufite ubumuga bwo mu mutwe akamuca ibere; Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Mutarama 2017, ubwo Niyonsenga Emmanuel yafataga umukobwa witwa Manirahari Josephine wari ufite ubumuga bwo mu mutwe (Debilité mentale), amuvana muri centre y’ubucuruzi y’ahitwa ku Rukiko mu Murenge wa Gahunga ajya kumwicira ku Kigo cy’amashuli cya Maya giherereye mu Kagari ka Karangara, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera. Nyuma yo kumwica, ngo yamuciye ibere arijyana iwe mu rugo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byaje kumenyekana ko Niyonsenga ariwe wishe nyakwigendera ubwo nyina wa Niyonsenga yatahaga mu rugo ashaka ikibiriti cyo gucana, akoze mu gikapu cyari mu cyumba cye agasangamo ibere ahita atabaza inzego z’ ubuyobozi.
Inzego z’umutekano zamutaye muri yombi, yemera ko ariwe wishe Manirahari akanamuca ibere, abajijwe icyatumye yica uwo mukobwa avuga ko yumvaga afite agahinda ashaka kwica umuntu ngo akaba yaramwishe mu rwego rwo kwimara agahinda, ndetse ageze imbere y’urukiko aburana yemera icyaha.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku italiki ya 30 Gicurasi 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


