Musanze: Babangamiwe n’imyanda imenwa inyuma y’Isoko rya Byangabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage baturiye n’abarema Isoko rya Byangabo mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’umunuko w’imyanda imenwa inyuma y’iri soko bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha maze abayihamena bagakumirwa. Ubuyobozi bw’ Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.

Bavuga ko iyi myanda imenwa ikimoteri kimenwamo imyanda, ku buryo kuhaca bisaba kwipfuka amazuru, bitewe n’umunuko uhari, bakemeza ko iyo myanda turuka mu isoko rinini, indi ikazanwa n’imodoka mu rucyerera, iyi ikaba ituruka mutubari.

Iyi myanda yiganjemo imiheha ya purasitike ndetse n’ibimene by’amacupa n’indi irimo ibibora. Ibi byose nibyo abagituriye baheraho basaba ko cyahimurwa nk’uko abaganiriye na RadioTV10 babitangaje.

Umwe muri bo utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Ikintu twasaba, urabona ko hano hari abaturage benshi dukora ubukorikori n’abandi bahazana ibicuruzwa, duteneye ubuvugizi kugira ngo ntidukomeze kubangamirwa n’aya mashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bishaje bajugunya hano bikivanga n’indi myanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hafi aho hari ikimoteri kivuguruye ku buryo hari gahunda y’uko iyi myanda ibangamiye abaturage, ariho izajya ijyanwa.

Ati: “Hafi y’Ishuri rya UR-CAVM kuri Busogo, hari ikimoteri navuga ko kigezweho kubera ko bafite imoteri, cyubatse mu buryo bwa kijyambere ku buryo usanga abantu batandukanyije imyanda, amashashi bayashyize ukwayo kandi bizabyazwa umusaruro.”

Akomeza agira ati: “Niyo mpamvu uzasanga amashashi bayashyize hamwe, hari abaza kuyabatwarira, amacupa bayashyize hamwe, bityo ugasanga imyanda iri kugenda itandukanywa, ariko icyo Abanyamusanze bakuramo, banishimira cyane, ni ifumbire y’imborera imeze neza bashobora gufumbiza imirima yabo.”

Ibibazo biterwa n’imyanda ishyirwa mu bimoteri rusange, ntibibungabungwe nk’uko bikwiriye gikomeje kugaragara hirya no hino mu Rwanda, nk’aho abaturiye ikimoteri cya Nduba kimenwamo imyanda yo mu Mujyi wa Kigali nab bavuga ko babangamiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *