Bamwe mu barimu bamenyereza abanyeshuri biga uburezi boherezwa na Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya RUKARA-COLLEGE bazwi nk’aba mentors bo muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Musanze, barataka kwamburwa Frw atari make kuko bamaze igihe bamenyereza abanyeshuri ariko agahimbazamushyi kabo, ntibagahabwe. Umwe mu barimu utifuje ko amazina ye atangazwa, yatangarije BWIZA ko iki kibazo akimaranye imyaka ibiri kandi akaba acyakira abanyeshuri bo kumenyereza umwuga w’uburezi. Avuga ko yishyuza agera ku bihumbi 288, 000. Yagize ati ” Buri mwaka rero kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ Uburezi yohereza abo banyeshuri barangiza ngo bakore ubumenyerezamwuga (Internership). Ibyo birakorwa abanyeshuri bagasoza amasomo yabo yewe niyo stage ikarangira neza hakorwa amasezerano yo guhemba aba mentors akajyanywa n’ abarimu ba kaminuza baje guha amanota abanyeshuri barangije kwimenyereza uwo mwuga w’ ubwarimu bakatwizeza ko graduation itazaba batarishyura abagize aho bahurira niryo soza ry’ amasomo. Ariko icyagaragaye ni uko graduation yabaye mu myaka yashize batahembye abo barimu na nyuma yaho babaza muri Kaminuza bakababwira ko bari kubikoraho na n’ubu ,ahubwo bagakomeza kohereza abandi abanyeshuri.” Yakomeje agira ati ” Nkanjye maze kumenyereza ibyiciro bitatu bigizwe n’abanyeshuri 10 ariko nta n’iripfumuye ndabona. Iyo mbajije bambwira ko ngo bagitunganya amalisiti yo kutwishyura, ngo bigiye gukorwa. Nihangane ariko n’ubu mfite abashya no muri Gashyantare hazaza abandi. Ni ibintu by’urucantege kuko kwambura umurezi agahimbazamushyi, ugakomeza kumuha akazi si byiza.” Abarimu rero twaganiriye batashatse kwivuga amazina kubera umutekano wabo mu kazi bavuga ko umwe UR-CE imurimo Frw 144, 000FRW, undi 288,000 mu gihe undi avuga 366, 000. bakaba basaba guhabwa amafranga yabo atari make kuko abo twaganiriye batashatse kwivuga amazina kubera umutekano wabo mu kazi bakubwira ko umwe bamurimo 144000FRW ,Undi akakubwira 288000 ,undi akakubwira 366000 nabandi benshi utarondogo bari mu mashuri atandukanye mu Rwanda akorerwamo uwo murimo w’ ubumenyerezamwuga .Bakaba basaba Kaminuza UR-CE kwishyura abo ba mentors bagakorana akanyamuneza nubwo batigeze binubira gufasha ,kwigisha ,no kumenyereza uwo mwuga mwiza abanyeshuri iyo Kaminuza ikomeje kuboherereza. Aba barimu barasaba UR-CE ngo ibishyure amafranga yabo ” Kuko murabizi iyo wizeye ko uzishyurwa utangira gupanga umushinga waguteza imbere nawe ukagira agaciro mu bandi. Iyo motivation ituma umuntu akorana imbaraga nyinshi kandi ukunze cyane umwuga wawe uwukundisha nabo bose bagiye kuwinjiramo vuba.” Aba barimu bavuga ko bafite amakuru yizewe ko aba kaminuza (Supervisors ) barangije guhembwa aya mission order yabo bakoreye baza guha abanyeshuri babo ayo manota ku bigo by’amashuri baba barakoreyemo imenyerezamwuga. Aba barezi bemeza bashimitse ko hari n’abandi benshi bafite iki kibazo hirya no hino mu Rwanda. Bakomeza kwibaza amaherezo yabyo bakayabura. Mu 2021, BWIZA yari yavuganye n’umwe mu bashinzwe kwita kuri gahunda y’abanyeshuri ba Kaminuza y’ U Rwanda ishami rya RUKARA-COLLEGE boherezwa kwimenyereza umwuga, asaba ko iki kibazo kitajya mu itangazamakuru kuko kiri hafi gukemuka. Ushinzwe guhuza UR-CE n’abayigana (PR), Schadrack Ntirandekura, yavuganye na BWIZA ku murongo wa telefoni, avuga ko iki kibazo mu byumweru bibiri cyangwa kizaba cyakemutse. Yagize ati ” Amafaranga yabo bari hafi kuyabona. Ni dosiye y’igihugu cyose muri rusange kuko no kuyasaba ni ibintu bitwara umwanya. Iyo hakirimo abataruzuza dosiye zabo, ntabwo biba byakunda. Ibi bituma abandi bakerererwa. Hari abandika konti nabi, utagaragaje abo yakiriye. Iyo rero hari akabura ntabwo amafaranga yasohoka kuko ntabwo bijya bikorwa mu byiciro, ahubwo biba biri managed muri rusange. Ntabwo ari muri Musanze gusa, ni mu gihugu hose kuko iyi ni dosiye dukurikirana umunsi ku wundi.” Ntirandekura avuga ko UR-CE yitegura kohereza abandi banyeshuri bimenyereza umwuga w’uburezi mu minsi iri imbere, aba bakazagera aho bazakorera amafaranga yaramaze gutangwa.



2 Responses
Musanze: Bamwe mu bamenyereza umwuga w’uburezi baravuga ko bambuwe na UR-CE
Aba bantu ni abambuzi guhera ,iyi gahunda yatangiye 2012 bivuze ko bishyuye ,2012,2013,2014,nyuma ntibongeye kwishyura mentors,ahubwo barasimbutse bishyura umwaka wa 2019 harimo ibirarane bya 2015,2016,2017,2018 iyo ubajije muri UR -CE barakubwira ngo ufitiwe ideni azandike azane ibihamya by’uko aberewemo ideni,njye mbona bafite ikibazo batavuga,gusa bakwiye kwishyura ababafasha batabaruhije pe
Musanze: Bamwe mu bamenyereza umwuga w’uburezi baravuga ko bambuwe na UR-CE
Aba bantu ni abambuzi guhera ,iyi gahunda yatangiye 2012 bivuze ko bishyuye ,2012,2013,2014,nyuma ntibongeye kwishyura mentors,ahubwo barasimbutse bishyura umwaka wa 2019 harimo ibirarane bya 2015,2016,2017,2018 iyo ubajije muri UR -CE barakubwira ngo ufitiwe ideni azandike azane ibihamya by’uko aberewemo ideni,njye mbona bafite ikibazo batavuga,gusa bakwiye kwishyura ababafasha batabaruhije pe