Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo

Sangiza iyi nkuru

Umuryango ugizwe n’abantu 11 bo mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, urashinja Paruwasi ya Rwaza kubatwarira umutungo mu buryo abawugize bita ubw’amanyanga.

Abashinja Paruwasi ya Rwaza kubatwarira ubutaka burimo n’inzu ni abana ba Munyazikwiye BĂ©rnard na Negamyehe Monique. Aba bavuga ko ibibazo byatangiye mu Ukuboza 2021, ubwo nyina ubabyara yitabaga Imana.

Nyirandikubwimana Jacqueline uri mu bagize uyu muryango, avuga baje gutungurwa no kubona Padiri Uwimana Laurent ukuriye Paruwasi ya Rwaza abatera aherekejwe n’ubuyobozi, basaba ko uwari mu nzu iri mu butaka bw’umubyeyi wabo atanga imfunguzo zayo akayisohokamo.

Uyu avuga ko Padiri yitwazaga ko ubu butaka n’imitungo iburimo yabuhawe na nyina ubabyara mbere y’uko yitaba Imana, ibyo we n’abavandimwe be bavuga ko batazi.

Nyirandikubwimana akomeza agira ati: “Twebwe twaje gusaba Padiri irage yahereweho ubwo butaka, padiri araribura kuva ubwo ntiyigeze agaruka.”

Undi mu bagize uyu muryango witwa Uwineza Alphonsine, we avuga ko nyina ubabyara akimara gupfa abo yasize nk’abazungura be bagiye kuzungura ibyo yasize, gusa barafatwa barafungwa bashinjwa kuzungura umutungo wa Padiri.

Uyu avuga ko byabaye ngombwa ko ikibazo kigera mu nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaje gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’abari bafunzwe, gusa bageze imbere y’Urukiko rwa Gakenke bategereza uwo bagombaga kuburana na we baramubura.

Uwineza avuga ko nyuma y’amezi atatu abari barafunzwe barekuwe batunguwe no kubwirwa n’ubuyobozi ko umushinjacyaha yategetse ko batanga imfunguzo z’inzu ndetse bakava no mu mutungo wa Padiri.

Ati: “Twagiye kubona tubona terefoni irahamagaye, batubwira ko ‘Procureur’ yavuze ko nitudatanga imfunguzo z’inzu ari budufunge. Bahamagaye na mudugudu baramubwira ngo procureur yiyiziye, ngo nitudatanga imfunguzo ari budusubizemo.”

Uwineza avuga ko byabaye ngombwa ko biyambaza inzego zirimo n’ubuyobozi bw’umurenge ngo bumenye ibyarimo bibabaho, bubabwira ko uwiyitaga umushinjacyaha atari we kuko ngo atari kujya mu cyaro atabumenyesheje.

Avuga ko icyabatunguye kurushaho ari ukubona mu ntangiriro z’uku kwezi Padiri yohereza abakristu bo mu muryango remezo witwa Kamanga bakigabiza ya sambu, ku buryo basize banayihinzemo ibishyimbo.

Uyu muryango urasaba inzego nkuru kuwurenganura, kuko usibye no kuba abawugize batazi igihe umutungo wabo watangiwe, nta n’urubanza rwigeze rucibwa ngo bamenye ko nta burenganzira bawufiteho.

Uwineza yagize ati: “Turasaba inzego zo hejuru kugira ngo ziturenganure, kuko turi kubona turi kurengana. Niba ikibazo cyarageze mu rukiko ntibace urubanza kandi twaratanze amafaranga y’umwavoka, uwo Procureur uri kohereza izo mpapuro ntizice ku murenge wenda ngo natwe batubwire ni nde?”

Kuradusenge Florien, umwuzukuru wa Munyazikwiye na Negamyehe yabwiye, BWIZA ko se wabo witwa Nkurunziza Patrice ari we uri mu mugambi wo guha Paruwasi ya Rwaza buriya butaka.

Iki gitangazamakuru cyanabwiwe ko uyu Nkurunziza amaze igihe mu manza n’abavandimwe be zishingiye ku kuba yarigabije umutungo w’ababyeyi babo mu buryo bw’uburiganya, yisunze inyandiko mpimbano.

Inshuro zose iki gitangazamakuru cyagerageje kumuvugisha kugira ngo agire icyo avuga ku bigaragazwa n’abavandimwe be zose ntiyigeze agiha umwanya.

Ni na ko byagenze kuri Padiri Uwimana Laurent BWIZA imaze icyumweru igerageza kuvugisha, yemwe n’ubutumwa yandikiwe busobanura ikibazo uko giteye bigaragara ko yabusomye gusa yanga kubusubiza.

Hagati aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Hanyurwabake ThĂ©oneste, avuga ko kiriya kibazo ubuyobozi bw’umurenge bukizi gusa kikaba kikiri mu nkiko.

Gitifu Hanyurwabake avuga ko abavuga ko barenganyijwe ubwabo bazi ko nyina ubabyara yahaye Paruwasi iriya sambu, gusa bakaba bigiza nkana mu rwego rwo guhangana n’inzego.

Yagize ati: “Kuba umubyeyi wabo akiriho batarigeze bareclama (Reclamer) bakaza kubikora ari uko yapfuye, bo ubwabo ukuri barakuzi bazi ko ubutaka atari ubwabo. Ni na yo mpamvu mu butaka harimo inzu bo ubwabo baza kuyisenya, kubera ko ikibazo cyari mu rukiko byabaye ngombwa ko ubushinjacyaha butegeka ko bafungwa iyo nzu bakayiwubizaho. Inzu bayisubijeho bamwe mu bo mu muryango bagifunze, kugeza imaze kuzura ni bwo babakuyemo.”

Yunzemo ati: “Urumva rero n’ubwo bakomeza bavuga bati ‘turarengana’, mu by’ukuri inzira barimo ntabwo ari zo ahubwo ni ugushaka kunaniza inzego no kugaragaza ko barenganye.”

Uyu muyobozi yavuze ko we ubwe yaganiriye na bariya bantu inshuro nyinshi bamugaragariza ko biteguye guhangana na Paruwasi, gusa abagira inama yo gukomeza inzira y’inkiko batangiye.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
    Ingingo ya 49 y’itegeko N0 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 riteganya Irage Impano n’Izungura iteganya ko nyir’umutungo atemerewe gutanga(kuraga) ibirenze 1/5 cy’umutungo, ko 4/5 bizigamirwa abamukomokaho(abazungura), ibi niba bitarubahirijwe, ibyo uyu mubyeyi yaba yarakoze yegurira umutungo we Paruwasi, kandi afite abazungur, nta gaciro byaba bifite.

  2. Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
    Ingingo ya 49 y’itegeko N0 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 riteganya Irage Impano n’Izungura iteganya ko nyir’umutungo atemerewe gutanga(kuraga) ibirenze 1/5 cy’umutungo, ko 4/5 bizigamirwa abamukomokaho(abazungura), ibi niba bitarubahirijwe, ibyo uyu mubyeyi yaba yarakoze yegurira umutungo we Paruwasi, kandi afite abazungur, nta gaciro byaba bifite.

  3. Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
    Kiliziya, niyogeze ivanjiri, kuzungura si ibyayo kuko nayo nta we uyizungura mu mitungo yayo.

    Ahubwo wenda ni berure ko baguze na nyakwigendera nabwo binturanyije n’amategeko, berekane inyandiko.

    Ubundi se bavuge icyo nyakwigendera yabaguragaho(ijuru,amasakramentu y’imbabazi) tubimenye.

    Nabyo kandi byakwitwa uburiganya.
    Hari n’ideni yishyuraga babivuge.

  4. Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
    Kiliziya, niyogeze ivanjiri, kuzungura si ibyayo kuko nayo nta we uyizungura mu mitungo yayo.

    Ahubwo wenda ni berure ko baguze na nyakwigendera nabwo binturanyije n’amategeko, berekane inyandiko.

    Ubundi se bavuge icyo nyakwigendera yabaguragaho(ijuru,amasakramentu y’imbabazi) tubimenye.

    Nabyo kandi byakwitwa uburiganya.
    Hari n’ideni yishyuraga babivuge.

  5. Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
    Kiliziya, niyogeze ivanjiri, kuzungura si ibyayo kuko nayo nta we uyizungura mu mitungo yayo.

    Ahubwo wenda ni berure ko baguze na nyakwigendera nabwo binturanyije n’amategeko, berekane inyandiko.

    Ubundi se bavuge icyo nyakwigendera yabaguragaho(ijuru,amasakramentu y’imbabazi) tubimenye.

    Nabyo kandi byakwitwa uburiganya.
    Hari n’ideni yishyuraga babivuge.

  6. Musanze: Barashinja Paruwasi ya Rwaza kuzungura umubyeyi wabo nyamara itavukana na bo
    Kiliziya, niyogeze ivanjiri, kuzungura si ibyayo kuko nayo nta we uyizungura mu mitungo yayo.

    Ahubwo wenda ni berure ko baguze na nyakwigendera nabwo binturanyije n’amategeko, berekane inyandiko.

    Ubundi se bavuge icyo nyakwigendera yabaguragaho(ijuru,amasakramentu y’imbabazi) tubimenye.

    Nabyo kandi byakwitwa uburiganya.
    Hari n’ideni yishyuraga babivuge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *