Musanze: Bavuga ko bubakiwe ubwiherero bwiza kurusha inzu babamo

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 10 yahoze ituye mu nzu za Nyakatsi ikaza kuzikurwamo igatuzwa mu Mudugudu wa Gakuku, mu Murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze, ivuga ko yubakiwe imisarani ikomeye kurusha inzu babamo bemeza ko zenda kubagwira.

Iyi miryango yose ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, zimwe mu nzu ibamo zagiye zisenyuka, bakagenda basesekamo ibitambaro n’imifuka byashaje mu myenge yazo,  kugira ngo bibarinde amahuhezi.

New Picture 2 1
Ubwiherero bubakiwe

Abatuye muri uyu mudugudu kandi bubakiwe ubwiherero busize umucanga, bukinze ndetse bunateye sima, bityo bakavuga ko biherera aheza kurusha aho baba.

Uyu ati “Amazu twubakiwe ni mabi kuko mu minsi ishize urubariro ruherutse kugwa, W.C zirasirimutse kuko zinasize na sima, inzu ni mbi, n’ikimenyimenyi dore zaratobotse,
”.

Undi ati “Inzu turimo ubu zirutwa n’imisarani, nk’ubu imvura iramutse iguye najya gucumbika mu musarani se? aho turyama ni nko kuryama mu kinani”.

N’uyu mubyeyi ati “Abantu bose iyo bageze aha baravuga bati ‘ese aba bantu ko babarenganije, babubakiye imisarani myiza kandi inzu nta kigenda, ubuyobozi iyo tububajije ntacyo budusubiza, tubona ari ukwirengagiza bakavuga ngo tuziyubakira, ngo tuzabe hanze,
”.

New Picture 3 2
Inzu zabo zagiye zihomoka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga, Sebashatsi Gasasira Jean Paul, aganira na RadioTv Flash, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bukizi, ngo bukaba bwiteguye kububakishiriza amatafari aho gukoresha ibiti.

Yagize ati “Nk’uko mwabibonye iyi misarani ni myiza, nibyo, amazu yari yarubatswe n’umurenge mu 2011, kubera ko rero amazu yari yarazamuwe n’ibiti kandi n’itaka akaba ari ingorabahizi, ubu turimo kubakisha inkarakara bitewe n’ubushobozi dufite twahawe n’akarere na RDB”.

Yakomeje avuga ko aba baturage babazi, by’umwihariko ko uko ubushobozi buzagenda buboneka na bo bazabubakira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *