Musanze-Burera : Green Party yabijeje gukemura ikibazo cy’ibirayi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 31/08/2018, Ishyaka Riharania Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda Green Party ryiyamamarije mu karere ka Gakenke muri Centre ya Gakenke n’ubundi, mu karere ka Musanze, center ya Byangabo no mu Karere ka Burera Centre ya Gahunga.

Ubutumwa bwahatangiwe n’abakandida —depite ba Green Party ni ubusanzwe butangwa hose mu gihugu aho babanjirije kwiyamamaza mu minsi yose ishize bwo guharanira kwita ku ireme ry’uburezi, kwita ku ireme ry’ubuzima, gushyiraho amategeko avugurura mutuelle, n’ibindi.

9

By’umwihariko mu Karere ka Musanze, ahaba abahinzi benshi b’ibirayi ariko bamaze hafi imyaka ibiri bafite ikibazo cy’isoko ryabyo, kubera imicururize yabyo irimo ibisa n’akajagari abahinzi bakabihomberamo. Aha Dr Frank Habineza yavuze ko nibatorwa bazakora ubuvugizi iki kibazo kikavugutirwa umuti, kigakemuka burundu, abahinzi bakagurisha n’ababakeneye, badahatiwe kugurisha gusa ababahenda.

Ikindi cyagarutsweho I Gahunga mu Karere ka Burera ni ukurushaho gusigasira amahoro n’umutekano.

Abatuye Intara y’Amajyaruguru bibukijwe ko amatora y’Abadepite ateganyijwe kuwa mbere tariki ya 02/08/2018, gutora Green Party bikaba gutera igikumwe ahari inyoni ya Kagoma.

Uko byari byifashe muri Burera, Musanze na Gakenke

AMAFOTO

1

2

3

4

6

8

5

11

12

1 1

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *