Musanze: Hadutse amabandi yambaye gisilimu arimo kwibisha amayeri ahambaye

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu mujyi no mu nkengero zawo baravuga ko bahangayikishijwe n’amabandi yateye ari kwiba abantu yifashishije uburyo butandukanye. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko ayo mayeri bwayatahuye, icyakora bugasaba abaturage ko uwo bibayeho yakwihutira gutanga amakuru kugira ngo bafatwe cyane ko hari abari kwibwa bakagira isoni zo kubivuga.

Aba bajura ntibari basanzwe cyane mur’uyu mujyi wa Musanze no mu nkegero zawo kuko abaturage bavuga ko, uko umujyi utera imbere ariko wadukana n’ababukora nk’ababigize umwuga, bemeza ko hari n’ababa banambaye neza kuburyo uwibwa agorwa no gutabarwa bitewe n’icyizere abo bajura baba bagaragaza inyuma gitwikiriye kuri za kositumu baba bambaye.

Umwe mu baturage waganirye na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari n’abasirimu ! Bariba mbese ni ukuvuga ngo abantu biba ntabwo ubona ko bakennye ahubwo ni abantu ubona ko bakarabye, bambaye kositimu zisa neza. Hari abantu umwe ahagarara hiya undi hino bafashe umugozi noneho waba ubagezeho bagakurura wa mugozi ukikubita hasi bakakwambura ibyo ufite. Ibyo hano muri Musanze birahari”.

Undi ati :” baba bambariye neza ! Bambaye amakositimu noneho ugasanga bari kuguteka umutwe, ubwo waba utazi ubwenge ukabibahereza noneho wagaruka ugasanga bagiye”.”hari uwo bigeze kwambura, bari abasore babiri nuko babafashe baravuga ngo ntabwo aribo. Baba bafite ibipapuro mu ikofi bimeze nk’agakarine. Ariko wagira ngo baba bafite n’uburozi baba bateye abantu kuko hari n’igihe nshobora no kukuburira ntiwumve, ahubwo bakumva ibyo baba babashizemo”.

Kuba aba bajura biba ku manywa y’ihangu nyamara imbaraga nyinshi mu burinzi zigashyirwa nijoro, niho abaturage bahera basaba ko no ku mwanywa hashyirwa uburinzi aba bantu bagafatwa.

Umwe ati :” Ni ku manywa rwose ntabwo ari nijoro. Ubwo se wabitinyuka ! Nibakaze amarondo ya nijoro ariko bashyireho n’ay’amanywa kuko yakagombye gukorwa”.

Undi ati :” Ushobora kwitabaza inzego z’umutekano bakabafata, nonese ko birirwa mu mujyi !”

Uko iterambere ry’umujyi wifuzwa rigenda rigerwaho ninako abajura bagendanye nicyo gihe basumira gusatira uwo mujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yagize ati ”Twese tube maso, abaturage wese abe maso amenye ko n’ubwo bwoko bw’ubujura bwadutse ariko umujura ahora ariwe. Niyo mpamvu mvuga ngo umuturage ararengerwa uko yaba ameze kose n’uko yaba yambaye kose ! Kuvuga ngo umujura yambaye neza kurusha umuturage ibyo ntaho bihuriye kuko umujura aba ari umujura aho yafatirwa hose n’uko yaba ameze kose, agafatwa kandi akabihanirwa.”

Nuwumuremyi yakomeje agira ati ” Tuboneyeho no gusaba abaturage kugira ngo bajye batanga amakuru ku gihe kandi nyayo, batubwire uko byabagendekeye. Hari n’uvuga ngo nimvuga ko banyambuye mu buryo bwo kumbeshyabeshya abantu bazanseka ! Reka rwose ntawuguseka kubyawe ahubwo ni ugufatanya”.

Iterambere muri rubanda riragendana n’ubwenge bwo ku rwego rw’isumbuyeho abashaka ubushobozi nubudahangarwa bwo gutura mujyi wifujwe barasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakanatangira amakuru ku gihe maze bagafatanya n’ubuyobozi bw’akarere kurwanya amabandi y’inzaduka, nayo akeneye kuba muri uyu mugi kurusha abawukoreramo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *