Musanze: Haravugwa umujura usambanya abagore cyane abatwite

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri BWIZA ni ay’umujura witwa Tadeyo wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, aho yazengereje abaturage abiba gusa ngo yagera ku gusambanya abagore, n’abatwite ntabarebere izuba, akabibandaho cyane.

Umunyamakuru wa BWIZA yabashije kugera ahitwa ku Kiraro cya Rwebeya muri ako gace, avugana na bamwe mu baturage bavuga ko Tadeyo kuri ubu uri mu bitaro, yiba ndetse n’ubuyobozi bubizi neza kandi hiyongeraho no gusambanya abagore ku ngufu cyane abatwite.

Umwe mu bavuganye na BWIZA ati ” Tadeyo yari atuzengereje muri uyu mudugudu, baherutse kumukubita ajyanwa mu Bitaro bya CHUK. Ariko uretse kwiba apfumuye amazu y’abandi, yasambanyaga n’abagore b’abandi. Iyo umugore yabaga atwite, byabaga ari ibindi bindi.”

Undi mugore ati ” None Tadeyo mugahurira mu nzira ntiwiruke!, aho wabaga wagatoye. Yagiye asambanya abagore batwite, bamwe baricecekera kuko ntabwo wabwira umugabo ngo Tadeyo yamfashe. Si nzi impamvu yakundaga gusambanya abagore batwite.”

Umugabo waganiraga na BWIZA we ati ” Byaba byiza umugore wanjye atambwiye ko Tadeyo yamufashe. Ni ikibazo, we afite umugore n’umwana ariko ntakangwe abagore b’abandi.”

Icyo aba baturage bahurizaho ni uko Tadeyo uherutse gukubitwa amabuye ahitwa Ngora, ubu arembeye mu bitaro kandi ngo ” Gukira biri kure. Baramukubise cyane, bamutera inshinge, abandi bakubita amabuye mu ngingo zose. Ni Intere, ariko akize yatumara.

BWIZA yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwo muri uwo mudugudu ntibyakunda, iracyagerageza.

Agace ka Buhoro, Kabaya na Rukereza bakomeza gutaka kwibasira n’amabandi bazi amazina, bagatunga ubuyobozi kujenjekera iki kibazo kandi giteye inkeke.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Abemera kurwanya Leta bameze nk’abarya amafi bayaryana n’amahwa yayo – Umunyamakuru Assouman
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *