Musanze:Hari abahinzi b’ibirayi barimo kwitotomba umusubirizo, abandi baretse kubihinga

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu bahinzi b’ibirayi bakomeje kwitotombera igihombo bakomeje guhura nacyo ku buryo ngo hari n’abafite gahunda yo kureka kubihinga kuko nta nyungu bakuramo.

Ibi babivuga bashingiye ko mu gihe cy’ihinga hari abahinzi baranguye imbuto y’ibirayi ibahenze hanyuma ku mwero wabyo bikaba bigurishwa ku kiguzi kiri hasi cyane.

Urugero bamwe batanga ni nk’aho baranguye imbuto igura 1200frw ku Kilo ariko ku mwero wabyo bikaba bigura 350frw.Ibi bisobanuye ko bashingiye ku biba byarakoresheje uhereye mu gutera imbuto kugeza mu isarura byabateje igihombo.

Ikindi kibashyira mu gihombo, ni ihindagurika ry’ibiciro bya hato na hato bityo bakaba basaba ko hajya hagenwa ibiciro bihoraho ku buryo impande zose bireba zitabangamirwa.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi waganiriye n’umunyamakuru, yavuze ko bakomeje guhomba ku buryo ngo hari n’abafashe ingamba zo kureka ubwo buhinzi n’abandi bahisemo kujya babihunika bakabigurisha ari imbuto.

Yagize ati: “Kuri ubu umuhinzi w’ibirayi ntariyumvisha ukuntu agura imbuto ku mafaranga 1200 ku kilo, agashaka ifumbire agatera imiti, agakoresha abakozi, yarangiza byeze neza akagurisha ku mafaranga 350 ku kilo bimaze kwera. Ibi bintu inzego zibishinzwe zikwiye kubyitaho ni ukuri, nibura hakaba hari igiciro ntarengwa ku muhinzi umaze gusarura na ho ubundi njye mbona dukorera mu gihombo.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, itangaza koigiciro cy’imbuto buri gihe kiba kiri hejuru ukurikije urugendo imbuto inyuramo kugira ngo iboneke.

Ibi byagarutsweho na Nshimiyimana Octave, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe kubungabunga uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi n’ubworozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *