Musanze: Hashyizweho ibyumweru bibiri aho uwujuje ibisabwa azajya ahita atahana icyangombwa cy’ubutaka

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko bwateguye ibyumweru bibiri aho umuturage azahabwa serivisi z’ubutaka, ufite ibisabwa byose zisabwa akazajya ahita ahabwa icyangombwa cy’ubutaka, akagitahana uwo munsi yaje kwakaho serivisi.

Itangazo BWIZA yabonye rivuga ko izi serivisi z’ubutaka zizatangwa muri ubu buryo kuva kuwa 28 Kanama kikageza kuwa 2 Nzeri uyu mwaka.

Iki gikorwa kizabera kuri Sitade Ubworoherane gusa ngo ” Abo mu Mirenge ya Remera na Gashaki barasabwa kujyana amadosiye yabo ku biro by’umurenge.”

Serivisi z’ubutaka zikunze gutungwa agatoki ko zigenda biguru ntege hirya no hino mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *