Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2021, abatetsi bo muri Hoteli ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima iherereye mu Karere ka Musanze, batetse inyama y’ikinyamujonjorerwa abahatuye bita ‘ikinyamushongo’, abayiriyeho bemeza ko iryoshye kurusha izindi.
Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko utu dukoko twororwa na Imbabazi Dominique Xavio wize muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (UR-CAVM), wagize iki gitekerezo nyuma yo kubura akazi arangije amasomo.
Imbabazi kandi ni we watugurishije iyi hoteli, na yo itangira kuduteka mu rwego rwo kongera umubare w’abakiriya, nk’uko Intore Jean Bosco uri mu batetse iki kiribwa gishya yabitangaje.
Varelienne Marita yariye iyi nyama idasanzwe mu gihugu kandi anyurwa nayo nk’uko yabibwiye iki gitangazamakuru. Ati: “Mbega inyama ziryoshye! Zirenze inyama z’inkoko kuko iz’inkoko ziraryoha ariko ziba zumye ukuntu, ariko izi ziroroshye cyane zifite umwihariko, mu buryohe nazishyira hagati y’inkoko n’ifi ikaranze neza”.
Kwizera Bienvenu na we nyuma yo kurya iyi nyama, yagize ati : “Ni ikiribwa nishimiye impumuro yacyo, ni inyama nziza kandi ziraryoshye. Njye naziriye, ntaho zihuriye n’inyama z’inkoko izi zirarenze, ahubwo uyu musore umushinga we awugeze ku banyarwanda bose borore aya matungo, ndi urugero rwiza rwo guhamya ko amafunguro y’ibinyamushongo aryoha”.
Imbabazi na Agoronome Hakiruwemera Jean Richard ushinzwe gufasha abaturage gusobanukirwa inyamaswa, cyane cyane izo ku gasozi, basofanuye ko ikinyamujonjorerwa gifite intungamubiri kandi gifite ubuziranenge, mu kumara impungenge abakiriya b’iyi hoteli.
Muri iyi hoteli, iyi burusheti y’ikinyamujonjorerwa iri kugura amafaranga y’u Rwanda (FRW) 1500, ipura ikagura 3000 FRW n’15,000 ku munyamahanga, isambusa ikagura 1000 FRW.

Amafoto: Kigali Today
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Musanze: Hoteli yatetse inyama y’ikinyamujonjorerwa, abayiriye ngo ‘iryoshye kurusha izindi’
Hhhhhhhh, ndabona ubushakashatsi bugeze kure! Nibakomeze barebe n’ibindi bintazi ko hari icyavamo… Iminyorogoto,ibinyenzi, ibinyabwoya, imiserebanya, ibyugu, intozi, inzige, amajeri, ibitagangurwa, ibiheri, ibirondwe, imisundwe, nkongwa, amavubi n’ibinyugunyugu…. , bazatugeragereze no ku rupfu uko rwategurwa rukaribwa mu mahoteri na za resitora.! ???????