Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyitwa Ubworoherane kiri mu mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, izuba rimereye nabi abaturage baje gukingirwa Covid-19 ari nako ku mirongo bariho, nta ntera bahanye kuko ari benshi kandi buri wese akaba yari ategereje kugerwaho. Umunyamakuru wa BWIZA yageze ahari kubera igikorwa cyo gukingira Covid-19 kuri sitade ahagana saa yine na 40 za mu gitondo kuwa 27 Kanama 2021. Abaturage bari benshi hanze, bahagaze ku mirongo nta ntera bahanye mu gihe batereje serivisi. Izuba ryari ryinshi ku buryo bamwe bagiye bakinga ibitenge ku mutwe ngo bakomeza gutegereza, abandi basasa ufutambara bicaraho hafi n’amazu. Umwe mu baturage yabwiye BWIZA ko yitwa David, ati ” Uriya mugabo yanyuzeho [yerekaga umunyamakuru umugabo wari imbere ku murongo] saa mbili aje kwiteza urukingo ariko kugeza ubu dore aracyahagaze hanze. Bari kutubwira ko no muri sitade harimo abandi ngo twe tugume hanze.” Yakomeje agira ati ” Ubu se iyo bubaka n’ihema byibuze ko mbona bisaba gutegereza amasaha menshi. Iri zuba rirakabije.” Abajijwe impamvu abaturage batahanye intera, ati ” None se buri wese ko agira ngo ahagarare batamucaho. Urabona ko bisa no kubyigana.” Undi muturage yagerageje guca muri humye abari ku marembo, ngo yinjire, baramubona, baramugarura. BWIZA yamubajije icyari gitumye uwo musore abigenza atyo. Aseka ati ” None se ninjiyemo ntibahita bamfasha, bigaragara ko kuza hano ari ukuba nta kindi kintu uri bukore uwo munsi. Sinzi niba abaganga ari bake, ntawamenya, bakwiriye gukura abantu kuri uru ruzuba.” Umunyamakuru wa BWIZA yagiye ahura n’abandi baturage bikubuye, bavugaga ko babonye batategereza. Iki kinyamakuru cyahamagaye ku murongo wa telefoni, Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, Axelle Kamanzi, kimubwira iby’iki kibazo. Yabanje kuvuga ko hari ihuzanzira rike atarimo kumva neza ibyo umunyamakuru yamubwiraga. Nyuma byaje gukunda, gusa ihuzanzira rya MTN nayo itoroheye abantu muri iki gihe riranga. Umunyamakuru yakomeje guhamagara inshuro zirenze imwe wari umaze kumva uko ikibazo giteye, agakupa, ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije. Nagira icyo adutangariza, turakibagezaho.


