Biteganijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aza kuyobora itangwa ry’impamyabumenyi ku basirikare bakuru n’abapolisi 47 basoje amasomo y’umwaka umwe bahabwaga mu ishuri rikuru rya gisirikare (Senior Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze.
Aya masomo akomeye yo kuyobora yahuriyemo abasirikare n’abapolisi bari ku rwego rwa Majoro na Koloneli.
Iri shuri ryashinzwe ku bufatanye bwa RDF na Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.
Umuyobozi mukuru w’iryo shuri, Brig. Gen. Didace Ndahiro yagize ati: “Ni amasomo abanyeshuri bashobora gusobanukirwamo inyungu z’igihugu izo ngabo ziba zigomba kurinda.”

Agaragaza akamaro k’amasomo aba basirikare n’abapolisi bakuru baba bamazemo umwaka bakurikira, Brig. Gen. Ndahiro yavuze ko usibye kuba ingabo z’umwuga zinumva imikoranire n’izindi nzego zishobora kugira uruhare mu kurinda igihugu.
Ndahiro yavuze ko iyi ari inshuro ya cyenda hagiye gutangwa izi mpamyabumenyi kuva ishuri ryatangira, akomeza avuga ko kugeza ubu abanyeshuri 413 barangije muri aya masomo akomeye ya ba ofisiye bakuru, naho 447 bakaba barangije amasomo ya ba ofisiye bato.

Yagaragaje ko 94 mu barangije amasomo ya ba ofisiye bakuru baturuka mu bindi bihugu bifitanye ubufatanye n’u Rwanda byo muri Afurika no hanze yaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


