Musanze: Ruswa igira ingaruka ku mitangire ya serivisi n’iterambere —ACP Mutezinare Bertin

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, mu nama polisi y’igihugu yagiranye kuwa 17 Mutarama 2017 n’ abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Musanze bagera kuri 293 ku bubi bwa ruswa n’uruhare rwabo mu kuyikumira no kuyirwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kiganiro kibaye mu gihe mu gihugu hose habera itorero ry’icyiciro cya kabiri ry’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ; abatozwa bakaba barimo abakora mu Bitaro, Ibigo nderabuzima n’Abavuzi gakondo.
ACP Mutezintare yababwiye ko ruswa ishobora kwakwa no gutangwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye; kandi ko ishobora kuba mu buryo bufatika cyangwa butagarira ijisho.
Agira ati,”Ruswa igira ingaruka ku mitangire ya serivisi n’iterambere muri rusange. Guhabwa serivisi ni uburenganzira , si ubugiraneza; ariko aho ruswa iri, bwa burenganzira ntibwubahirizwa; ahubwo serivisi ihinduka igicuruzwa kubera ko bamwe baka indonke nk’ikiguzi cya servisi; abandi bagatanga indonke bagura uburenganzira bwabo. Mujye mwakira neza ababagana; kandi mubahe serivisi nziza; bityo muzaba mugize uruhare mu kubungabunga umutekano w’ubuzima bw’ababagana.”
ACP Mutezintare akomeza agira ati,”Muganwa n’abantu benshi bababajwe n’umubiri . Kutabaha serivisi nziza bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye birimo no kubura ubuzima; kandi iyo bigenze bityo; biba bibaye icyaha gihanwa n’amategeko. Murasabwa gukora neza ibyo mushinzwe kugira ngo murengere ubuzima bw’ababasaba serivisi.”
Yibukije ko icyaha cya ruswagihanwa n’amategeko u Rwanda rugendraho. Agira ati’’ Ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse nk’uko biteganywa n’ingingoo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gasana Celestin, ushinzwe ubuvuzi mu Karere ka Musanze yasabye abokora muri uru rwego gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda agira ati,”Bizatuma musohoza inshingano zanyu, kandi muheshe isura nziza umwuga wanyu.”
Kuri uwo munsi kandi , mu karere ka Musanze, ikiganiro nkiki cyahawe abatorezwa muri ESB – Busogo bagera kuri 372; kikaba cyaratanzwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana.
Utundi turere tune ibi biganiro byatanzwemo kuri uwo munsi harimo Ngororero, Ngoma, Rwamagana, na Gicumbi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *