Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amashusho y’inkuru ivuga ku bucuruzi budasanzwe bw’inkari bukorerwa mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana batangarije umunyamakuru wa TV1 ko babonye umushoramari ubagurira inkari, akazibyazamo ifumbire, aho ubishaka asabwa kuzuza ijerikani ipima litiro 20 y’inkari, akazimujyanira, na we akamwishyura amafaranga y’u Rwanda 1000 (1000 rwf).
Mu kanyamuneza n’amasoni byagaragaraga ku maso ya bamwe, bavuze ko inkari kuri bo ari imari ishyushye, ndetse bakora ibishoboka byose kugira ngo ijerikani yuzure vuba. Umwe muri bo yagize ati: “Ni ukunywa igikoma cyinshi nyine kugira ngo unyare cyane.”
Ubu bucuruzi bwahagaritswe
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, bwatangarije Rwanda Tribune ko bwahagaritse ubu bucuruzi, bitewe n’impamvu y’isuku nke inkari zishobora guteza mu ngo, mu gihe abaturage bazibitse mu majerikani igihe kirekire, bategereje ko yuzura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier ni we wahamije aya makuru, yavuze ko nk’abayobozi basabye ko uyu mushinga wo kugura inkari wahagarara, umushoramari agakoresha amaganga y’amatungo nk’uko yari asanzwe abigenza.
Gitifu Bisengimana yavuze ko bagiriye inama uyu mushoramari yo kwiga ku buryo bwiza bwo gukoresha izi nkari, atari ugusaba abaturage kubika amajerikani yazo kugeza igihe yuzuriye.

10 Responses
Musanze: Ubucuruzi bw’inkari bwavuzweho cyane bwahagaritswe
Kubahagarika ntakindi kibyihishe inyuma usibye ishyari gusa. Baretse abandi bana nabo bagatera imbere koko!

Njye ndumva ibitekerezo batanze zo gutangaza ko bahagaritse kugura izo nkari atari byoahubwo nibabariko biri ubuyobozi bwatanga inama y uko nawe yatera imbere akanateza imbere abandi Banyarwanda

Nonese amaganga niyo atateza ikibazo?
Cg batewe isoni no kumva umurenge bayobora ukorerwamo ubucuruzi bw’inkari!!!
Abanyarwanda murarwaye!!!
Kd ntimuteze gukira
Musabe Ryangombe abafashe.

Nyamara bashatse bareka abana nabo bakishakira imirimo,

Kuki iwacu tugera Ku bushakashatsi buciriritse aho gushyigikirwa bikaba icyaha? Aba bayobozi bagire inama abaturage uko bajya bazibika zidateje umwanda kuko n’amazi yozwe
aragaruka akajya muri Jardin kandi ntahumanye