Umugabo witwa Karekezi Olivier wo mu murenge wa Kimonyi w’akarere ka Musanze, afunzwe akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.
Umugore wa Karekezi ni we uhamya ko yaguye gitumo umugabo we, ari hejuru y’uriya mwana we w’umukobwa; ndetse ko atari ubwa mbere yari abikoze.
Uyu agira ati: “Nabifatiye neza kuko ninjiye mu nzu mbura umuntu, kubera ko hari mu kabwibwi nacanye itara ngeze mu cyumba turaramo n’umugabo nsanga arimo gusambanya umwana wacu. Naguye mu kantu! Birababaje, ariko nta kundi, ubwo inzego z’ubutabera zirabikemura, umwana yajyaga abimbwira ngahakana.”
Umwana wasambanyijwe n’umubyeyi we na we yemeza ko byabaye, mbere y’uko se abikora akaba yari yabanje kumutuma kumusanira isume (essuie-main).
Ati: “Ni byo koko, Papa yansambanyije. Yambwiye ngo muzanire isume ndayimushyira, ngeze mu cyumba, ahita ankururira ku gitanda maze atangira kunsambanya. Nabuze uko mbigenza, kandi yambwiraga ko nimbivuga azampitana. Byari bikomeye kugeza ubwo mama yaje kutugeraho turi muri icyo gikorwa, ariko ndifuza ko akurikiranwa n’ubutabera kandi ntabwo ari ubwa mbere.”
Umukozi w’Umurenge wa Kimonyi ushinzwe imiyoborere, Dukundimana Jacqueline, avuga ko umuryango wa Karekezi usanzwe ugaragaramo amakimbirane, gusa akavuga ko atakekaga ko umugabo yari kugera ku rwego rwo gukora kiriya cyaha.
Ati: “Uyu muryango uko tubizi tuzi ko usanzwe uba mu makimbirane, twahoraga tubatumaho tukabaganiriza, ariko ntabwo twakeka ko yagera ubwo asambanya umwana we. Ikindi ni uko uyu mugabo yarangwaga n’ubusinzi. Ntekereza ko bishobora kuba ari byo byamuteye gukora ayo makosa nyuma yo kunywa inzoga.”
Karekezi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, mu gihe umwana yajyanywe kuri Isange One Stop Center yo ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.


