Musanze: Umugabo akurikiranweho kwica nyina akoresheje ishoka

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Gakenke akurikiranweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica nyina amukubise ishoka mu musaya.

Icyaha ashinjwa cyakozwe ku itariki 22 Kanama 2021, ahagana saa kumi n’imwe (17h00) z’ umugoroba mu Mudugudu wa Ngezi, Akagari ka Kirabo, Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke aho uyu mugabo yafashe ishoka iwabo mu rugo yarangiza agasanga nyina mu murima w’ ibisheke, agahita akumukubita ishoka mu musaya.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uregwa akimara gukora icyaha yahise ahunga nyuma aza gufatirwa mu Mujyi wa Musanze.

Abana barimo bagura ibisheke na nyakwigendera nibo birutse batabaza, bavugako uwo mugabo yishe nyina abantu baje kureba basanga uwo mukecuru aryamye hasi yakomeretse ndetse n’ ishoka ikimuri mu musaya, bayimukuramo bamujyana ku bitaro bya Nemba, akihagera ahita apfa.

Uregwa arashinjwa icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umugabo akurikiranweho kwica nyina akoresheje ishoka
    Rwose pe nubwo igihano cy’ urupfu mumategeko yu Rwanda cyakuwemo arko umuntu wica undi abigambiriye rwose yarakwiwe kuvanwa muri societe Nyarwanda hakiri Kare bakamwica pe, kuko kurera umuntu wakoze ibi nukorora inyamaswa muntu muri societe nyarwanda.

  2. Musanze: Umugabo akurikiranweho kwica nyina akoresheje ishoka
    Rwose pe nubwo igihano cy’ urupfu mumategeko yu Rwanda cyakuwemo arko umuntu wica undi abigambiriye rwose yarakwiwe kuvanwa muri societe Nyarwanda hakiri Kare bakamwica pe, kuko kurera umuntu wakoze ibi nukorora inyamaswa muntu muri societe nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *