Musanze: Umugabo yaguwe gitumo yashyize akaguru hagati y’amaguru y’umukobwa w’imyaka 16 yaryamishije imbere ya W.C

Sangiza iyi nkuru

Umugabo kugeza ubu wamenyekanye ku mazina ya Damaseni yaguwe gitumo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yashyize akaguru ke hagati y’amaguru y’umukobwa w’imyaka 16 witwa Immaculee (Makurata) yamuryamishije imbere ya W.C bikekwa ko yashakaga kumusambanya.

BWIZA ubwo yageraga ahabereye ibi, yavuganye n’umwe mu bagore bageze mbere aho uyu mugabo yari yaryamishije uwo mukobwa uvuka ahitwa mu Gacuba, wari usanzwe ari umuyede we aho Damaseni yabumbaga amatafari. BWIZA yasanze aho aba bombi bari baryamye kuri W.C y’uwitwa Mugira, bigaragara ko hari abaharwaniye.

Uyu mugore yagize ati ” Ubwo nari ndi mu rugo ndyamye,numva umuntu hafi y’iwanjye aravuze ngo kandi ubu natabaza. Namanutse gakegake kuko nabonaga urukweto rw’uwo mukobwa. Mpageze mbona uwo mugabo yashyize akaguru hagati y’amaguru y’uwo mukobwa amuri hejuru. Ambonye yahise yiruka, ajya hirya kuri kaburimbo.”

Akomeza agira ati ” Nabajije uwo mukobwa nti byari bigenze bite? Arambwira ngo si kiriya kigabo cyashakaga kumfata ku ngufu.”

Yasabye gucungirwa umutekano mu byo yise ngo ” Ziriya ndaya zo ku Kabaya ziramerera nabi ariko ibyo mvuga ni ukuri ni uko nabibonye.”

BWIZA kandi yavuganye n’abandi baturage yahasanze, bari isinzi, bigoye guhana intera birinda Coronavirus. Undi mugore ati ” Uriya mugabo sinamwizera, yari iwanjye bubaka, igihe ngiye kuzana sima mu nzu numva yanyinjiranye.”

Mu bandi bateraga hejuru harimo abavugaga ngo ” Nta sugi yo mu Gacuba, buriya abonye nta kundi yabigenza none aramubeshyeye, bari babyumvikanye aramuhinduka. Buriya ni uko batabyumvikanye neza.”

Hari n’abandi baturage batungaga intoki abavuganagana n’umunyamakuru, bati ” Muramufungishije (uwafunzwe akekwaho gufata ku ngufu).” Uwaduahaga amakuru ati ” Buriya bariya yari umugabo wabo niyo mpamvu bari gusakuza.”

Iki kinyamakuru cyageze kandi aho Damaseni yabumbiraga amatafari. Abo cyahasanze, bavuze ngo ” Ni aha yari arimo kubumbira amatafari gusa kuba bagiye kuryama hariya hejuru ( harimo nka metero 80 uvuye aho babumbiraga amatafari) nibyo bitumvikana neza. Uriya mukobwa yamuvomeraga undi akabumba amatafari.”

BWIZA yavuganye n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rukereza, nta byinshi yashatse gutangaza gusa avuga ko ibyo byabayeho, ati ” Ibyo sinabimenyaho byinshi, bambwiye gusa ko habaye case.”

Iki kinyamakuru cyabonye kandi umugabo n’umukobwa bose burizwa imodoka ya Polisi yari mu isanteri ya Kabaya rwagati, irabatwara mu byo abaturage bavuze ko ari ukujya gusobanura byimbitse icyo kibazo.

Ba nyiri WC aho Makurata yari yaryamishijwe bavuga ko Damaseni yamubeshye ko agiye kumwishyura ku mafaranga yari buhabwe na ba nyir’urugo kuko yababumbiye amatafari bityo akamuzana aho kuri iyo W.C ngo amufashe kwanura amatafari bityo na we amwishyure.

Umwe ati ” None se ko hariya abumbira ko bari bamwishyuye, kuki yabeshye uriya mwana ngo baze hano amwishyure, ngo bagiye kwanura amatafari mabisi kuriya kandi twe tutanahari. Yari kuyashyira he? Mu bakobwa bo mu Gacuba Makurata ni we wenyine muzima nzi usigayeyo.”

Babwiye BWIZA ko nta byinshi bazi kuri Damaseni kuko ari umupagasi bazi ko iwabo ari ahitwa Busengo mu Karere ka Gakenke. Bavuga ko batazi niba Makurata yaba yari azwiho ingeso z’ubusambanyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
U Rwanda na Uganda: umubano ukomeje kuzamo Kidobya –Abaturage nibo bakomeje kubihomberamo #ISANZURE
youtube.com
Aa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *