img_20220729_112159_051.jpg

Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Yvonne Iribagiza w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Ngugu, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, aravuga ko yakubitiwe mu Mudugudu wa Kungo, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bikozwe n’uwitwa Makuza Jean Damascene, utuye ahitwa ku Ngagi, akaba asanzwe ari umukozi wa WASAC mu Karere ka Burera na Musanze, wamubwiye kujya kurega aho ashaka mu gihugu hose ku bw’ibyo amukoreye.

Uyu mugore ufite umwana umwe ahetse, yatangarije BWIZA ko ibi byabaye kuwa 22 Kamena 2022, ubwo yazindukaga mu gitondo agiye kureba Makuza ngo amusabe kujya kumuhinduriza icyangombwa cy’ubutaka cy’umurima ufite UPI 4/04/03/02/2407 uri mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, wari waraguzwe n’umugabo we, Murangira Patrick, Frw miliyoni ebyiri mu 2017.

img_20220729_112159_051.jpg
Kopi y’Amasezerano y’ubugure hagati ya Makuza Jean Damascene n’umugabo wa Iribagiza Yvonne ari we, Murangira Patrick

Avuga ko akihagera yabwiye Makuza ikimugenza ariko undi aramukubita we n’umugore we, Dusabeyezu Philomene, banamusohora mu gipangu cye nabi, ariko na we yatabaje abaturanyi ba Makuza, avuga ko ari gukubitwa.

Mu ijwi ririmo ikiniga ati ” Nagurishije umurima nari nagabanye iwacu kwa data nkiri umunyeshuri, nyaha umugabo wanjye ngo yongereho ajye kuyaguramo undi murima. Yumvikanye na Makuza Jean Damascene amuca Frw miliyoni ebyiri. Yabaye amuhaye Frw miliyoni n’igice, bemeranya ko Frw 500,000 asigaye azayamuha mu mezi make. Umugabo wanjye Makuza yamuhaye icyangombwa cy’ubutaka banandikanwa amasezerano y’ubugure, n’umugore we arabisinyira nk’uko inyandiko mfite ibyerekana. Ibyo byangombwa umugabo yarabinsigiye ajya gupagasa muri Uganda ngo abone Frw 500,000 yari abasigayemo ariko Corona ituma bidashoboka kuko akazi karabuze…”

Akomeza agira ati ” Umugore wa Makuza (Dusabeyezu Philomene) yarampamagaye ambwira ko impapuro dufite ari impimbano. Yambwiye ko atigeze asinya ku masezerano y’ubugure, ngo umugabo we yaramusinyiye. Yanambwiye ko iyo sambu ari we wayigabanye mu muryango w’iwabo, ko ahubwo ibyo twakoze bizadukoraho, antera ubwoba ngo bazaadufunga. Mbajije umugabo wanjye uko byagenze, niba koko umugore wa Makuza atarasinye, yambwiye ko Makuza yamubwiye ko umugore we arwariye umugongo mu Bitaro bya Ruhengeri, bityo yamuhaye amasezerano y’ubugure, ayajyanira umugore we kwa muganga arasinya, Makuza yayamusubije ku izina ry’umugore we hasinye. Njye nari ngiye kureba Makuza ngo nibura niba atemera kuduhinduriza, adusubize amafaranga yacu kuko bari bari no kudusohora mu nzu.”

img_20220729_120859_056.jpg
Iribagiza Yvonne uvuga ko yakubiswe na Makuza Jean Damascene ubuyobozi bw’Akagari ka Kabeza bugatambamira ko yabona ubutabera/BWIZA 2022

Iribagiza ariko avuga ko ibi bitamunyuze ahubwo byatumye anyarukira i Musanze ngo abaze Makuza Jean Damascene iby’icyo kibazo uko giteye ari nabwo ngo Makuza yamukubise, nawe agatabaza. Avuga ko ibi byabonywe na benshi ko ahubwo ikibazo kuba atavuka i Musanze, atamenye ababa barabibonye.

Yagize ati ” Umugabo yavuye muri Uganda mubwira uko umugore wa Makuza yampamagaye kuri telefoni ambwira ko umugabo we yaduhaye impapuro mpimbano. Umugabo wanjye yagiye kureba Makuza amubaza iby’icyo kibazo, Makuza amubwira ko umugore we ubwo ari we uri gushaka kumutekera imitwe. Yongeye gusubirayo, asaba Makuza kumusubiza Frw ye, arabyemera ko azayamuha muri Nyakanga 2022 ariko icyo gihe ngo yashatse no kumukubita. Yagiye amubeshya kenshi ko agiye kuyamusubiza ariko ntabikore kugeza ubwo yagiye kumurega ku Kagari ka Kabeza ariko ntibyagira icyo bitanga. Yasanze Makuza bamutinya, arakomeye hano i Musanze.”

Makuza Jean Damascene yakubise Iribagiza

Anketi BWIZA ifitiye kopi, yakozwe kuwa 22 Kamena 2022 ubwo Iribagiza yari amaze gukubitwa na Makuza Jean Damascene, ivuga ko “Ari impamo ko uyu mugabo yakubise uyu mugore.”

Ni anketi yakozwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kungo, Christophe Bangangira n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, Deo Hategekimana, abayobozi bo muri aka gace ibi byabereyemo.

Muri iyi anketi harimo n’abatangabuhamya babiri bumvise Iribagiza atabaza, avuga ko ari gukubitwa na Makuza.

Anketi iti ” Duhamagawe n’uwitwa Iribagiza Yvonne atubwira ko ahohotewe, agakubitwa na Makuza Jean Damascene. Yatubwiye ko yagiye muri urwo rugo agiye kubwira Makuza ko bajya kumuhinduriza ubutaka bamugurishije, Makuza akamukubita ubwe.”

Ikomeza ivuga ko Makuza Jean Damascene yasuzuguye ubuyobozi bw’umudugudu. Iti “Tugeze kwa Makuza tugira ngo tuvugane na we, banga kudukingurira.” Aha Iribagiza avuga ko Makuza yari mu rugo ndetse ko n’umugore we, Dusabeyezu yahamagawe kuri telefoni yanga kwitaba ngo nabo muri iyo anketi bagire ibyo babazwa.

img_20220729_111155_083.jpg
Anketi isobanura uko byagenze

img_20220729_111212_448.jpg

Abatangabuhamya muri iyo anketi bavuga ko batabaye Iribagiza wavugaga ko ari gukubitwa na Makuza Jean Damascene. Umwe muribo, usanzwe acururiza hafi aho ibyo kurya, Irakiza Blaise, yabwiye ubuyobozi ko ” Twumvise umuntu utabaza, tuhageze dusanga atagitaka ariko yavugaga ko yakubitwaga na Makuza.”

Uwitwa Bigirimana Jean Pierre wabumbiraga amatafari hafi aho, muri iyo anketi avuga ko yumvise Iribagiza ari gukubitwa.

Yagize ati ” Nagiye gutabara nsanga bari kumusunika ngo nabavire mu rugo banaseka cyane, we yavugaga ko bamukubise.”

Muri iyo anketi, ubuyobozi bw’umudugudu bukimara kumva abatangabuhamya, bwanzuye ko Iribagiza yakubiswe koko, bumwohereza ku Kagari ka Kabeza ngo bamuterere kashi, ajye kuri RIB.

Akagari ka Kabeza katunzwe agatoki ko kuba rushorera muri iki kibazo

Iribagiza avuga ko akimara gukubitwa abantu batabaye, agakorerwa anketi, yagiye gutanga ikirego kuri RIB, bamusaba kujya kuyitersha kashi ku Kagari ka Kabeza, ubundi bakabona gukurikirana ikibazo cye.

Yagize ati ” Umugabo akimara kuva muri Uganda, yakunze kubaza Makuza uko iki kibazo kizakemuka akamubwira ngo n’abe aretse bizakemuka. Byageze aho ajya kumurega ku Kagari ka Kabeza. Umugore wa Makuza ni umuyobozi w’Abunzi mu murenge mu gihe Makuza na we akomeye aho i Musanze. Bamuhaye isaha ya mu gitondo saa tatu ahageze nka saa mbiri n’igice baramubwira ngo Makuza yamutegereje aramubura arigendera kandi n’igihe bari bamuhaye umugabo wanjye kitari cyakageze.”

Yakomeje ati ” Nagiye kuri RIB ngezeyo mbabwira uko bimeze barambwira ngo ninjye ku kagari banterere kashi, mpageze mapasanga gitifu arambwira ngo mbese ni uku barega abayobozi? iyo ureka mukumvikana? Yari kumwe na SEDO, bamaze kubona anketi yanjye barongorerana ngo dore bya bibazo byo kwa Makuza. Byumvikana ko basiragije umugabo wanjye kandi ikibazo cye bakizi. Gitifu Yagarukaga cyane ku kumbaza ngo simba nagiye kuri RIB, ngo siko barega umuyobozi. Ngo ariko wari ubizi ko umugore w’uriya mugabo ari umuyobozi w’abunzi? Namubwiye ko umugabo wanjye nta kintu yigeze amufasha kandi icyo kibazo barakizi. Ngo wari uziko umugore wa Makuza ari umuyobozi? wari uziko Makuza ari umuyobozi muri WASAC i Burera? Namubwiye ko ibyo bitatuma bandenganya. Nagiye kuri RIB nabo ntibagira icyo bamfasha. Ndataha numva ntameze neza njya kwivuza. Nari niriwe i Musanze, mfite umwana, mbona saa kumi zirageze ndataha njya kwa muganga.”

Jya kurega iyo ushaka

Iribagiza avuga ko ubwo Makuza yamukubitaga yamubwiye ko yajya kurega iyo ashaka.

Yagize ati ” Nagiye kureba Makuza ngezeyo mubwira ko ndi umugore wa Murangira kuko umugore we Dusabeyezu Philomene yari yambwiye ko batanzi. Yarambajije ndamwibwira. Narabibwiye arambaza ngo mbese mfite amasezerano y’ubugure, nti ndayafite. Yahise agira umujinya, arasohoka ajya gufunga igipangu, ahita agaruka ankubita inshyi arambwira ngo genda jya kuri RIB ariko ngo no kuri RIB nujyayo, urasangayo umuhungu wanjye. Yarambwiye ngo njye kurega iyo nshaka.”

Akomeza agira ati ” Hagati aho turi kuvugana, yavugiraga kuri telefone avugana n’abo muri RIB ngo naje kumukorera violence a domicille, ngo namusakurije mugitondo, ngo mbese babihanisha iki?”

BWIZA yavuganye n’umugabo wa Iribagiza, Patrick Murangira, avuga ko ” Niko byagenze nanjye nigeze kujyayo ashaka kunkubita. Namureze ku kagari nkabona nta muntu ushaka kunkemurira ikibazo, ndazibukira. Bampaye konfokasiyo nyiha Makuza, ntiyitaba. Undi munsi nabwo bampaye saa tatu, mpageze saa mbiri n’igice bambwira ko ngo Makuza yagiye. Ntabwo nari nishe igihe. Nifuza ko ubuyobozi bundenganura kuko sinashobora guhangana na Makuza w’umuyobozi. Nifuza ko ansubiza amafaranga yanjye nk’uko yari yabyemeye kuko isambu yari yangurishije, irimo amakimbirane. Ubu tubayeho nabi, nta kazi ngira mbese ni ibibazo gusa.”

Ku ngingo y’ikubitwa ry’umugore we, Murangira yavuze ngo ” Byarambabaje ariko ntacyo nabikoraho. Sinajya guhangana n’uriya mugabo.”

Hari icyo Iribagiza asaba ubuyobozi

Iribagiza aratabaza ubuyobozi kumuha ubutabera ku bwo gukubitwa na Makuza Jean Damascene, wanze no kubasubiza amafaranga yabo mu gihe bigaragara ko yagurishije isambu atabyumvikanyeho n’umugore we, uvuga ko yamuhimbiye umukono.

Yagize ati ” Nifuza ko ubuyobozi bumfasha Makuza akansubiza amafaranga yanjye. Twoye kuzajya turengana ngo n’uko tutari abayobozi. Ubwo abantu bose bazabe abayobozi kugira ngo ikibazo cyabo cyumvikane? Nifuza ko na Perezida Kagame abimenya ko abantu bakirengana kuko ababarenganya bitwaza icyo baricyo. Nshaka ko amenya ko hakiri ruswa abantu bakaba basigaye barengana.”

Uyu mubyeyi akeka ko hari ruswa muri iki kibazo kuko aho yageze hose; haba kuri RIB no ku Kagari ka Kabeza bagiye bamurerega, ati ” Nasangaga Makuza hari ibyo yababwiye.” Agatangazwa n’uburyo yabwiwe ngo umuyobozi ntibamurega. Yifashe ku itama, yibajije ngo ” Bambwire n’uburyo bwaba bwarashyizweho bushya baregamo abayobozi, ariko ndenganurwe.

Makuza Jean Damascene yatangarije BWIZA ko uyu mugore Yvonne Iribagiza atamuzi, ko we ari umugabo watangirwa ubuhamya haba mu kazi no mu baturanyi, ko atajya arwana.

Yagize ati ” Uwo Yvonne simuzi 100%. Ndi umusaza utagira amahane.Wabaza mu baturanyi rwose ibyo bintu sinabikora. Arabeshya”

Yahakanye ko ibyo bintu bitabayeho, ko nta muntu yakubise ngo amubwire kujya kurega iyo ashaka. Ku kijyanye n’isambu, yakunze kwibaza uwo Murangira uwo ari we, ati ” Uwo Murangira (umugabo wa Iribagiza) ni muntu ki? yarapfuye?”

Makuza yavuze ko imyaka ye (Yavutse mu 1965 nk’uko icyangombwa cy’ubutaka BWIZA yabonye kibivuga), itamwemerera kugira uwo akubita kandi ko no mu kazi amazemo imyaka 30 ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Iribagiza we avuga ko nibikomeza gutyo, atazagarukira i Musanze gusa ko ahubwo agiye kuzajya i Kigali kwibonanira na Perezida Kagame Paul.

img_20220729_120853_989.jpg
Iribagiza Yvonne avuga ko Perezida Kagame akwiye kumenya ko rubanda rukirengana ku bw’intege nke/BWIZA 2022

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

22 Responses

  1. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Inkuru ya setora jamvier niwe wagirango yize ibyamategeko hhhhhhhhh aradodora weeee hhhhhhhhh

  2. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka

  3. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Ngaho ga ntamukene uzajya mwijuru ubu nyine uyu mugore akomeze arenganwe koko reta ikwiye gutanga ubutabera buhamwe

  4. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka

  5. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Uru Rwanda rugendera ku mategeko

    Leta ni kurikirane iki kibazo , uyu muryango wa murangira na iribagiza urenganurwe

  6. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka

  7. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Urumva agasuzuguro kimbwa!!!!!

  8. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Urumva agasuzuguro kimbwa!!!!!

  9. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Ibi Bintu birumo amacenga menshi.
    1. Kuki umugore ariwe wenyine ukurikirana Makuza Kandi umugabo we nawe ahari?

    2. Kuki uyu mugore yarenganijwe n’Akagali ntiyitabaze Umurenge cg Akarere?

    3. Kuki umugabo we avuga ko atabijyamo?

    4. Kuki uyu mugore ashyaka kujya kureba Nyakubahwa Perezida Kandi asimbutse Guverineri na Mayor?

    5. Kuki Makuza atarega uwo mugore umutera iwe?

    6. Kuki Makuza atitabye Mudugudu kuri telefoni cyangwa ngo aze kumubaza icyo yamushakiraga?

    7. Bigaragara ko Gitifu abogamye kuko yakagombye kuba yaraguze icyo abikoraho

    8. Ntakimenyetso na kimwe kigaragaza ko RIB itabihaye agaciro kuko uyu mugore ntiyigeze agaruka kutubwira ko Gitifu yigeze yanga gutera cashi kuri raporo ya Mudugudu

    NB: Umunyamakuru yakagombye kuba yarasesenguye kugeza amenye umuntu utunze ubu iyo sambu, Rwf yatanzwe ryari, ykagombye kuba yarabajije abagabo bagaragarabmuru resi baguruyeho, etc.

    Rwose Makuza ntabwo akwuye guhuzwa na WASAC kuko wagira ngo uru rwego rwa Keta rufite aho ruhuriye n’iki kibazo.

    Ibi ni gatozi kuko kireba Makuza, uriya mugore uvuga ko yakubiswe n’ubuyobozi

    1. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
      Uyu mugore Iribagiza muri rusange kimwe n’umugabo we baguze ubutaka na Makuza barimo bararenganywa kubera impamvu nyinshi zitandukanye kandi zigaragarira muri iyi nyandiko yiki kinyamakuru nubwo cyagerageje kuvuga muri rusange. Kuba Makuza n’umugore we ari abayobozi ntibibaha uburenganzira bwo kurenganya abo bagurishije ubutaka, kuba hari amafaranga yasigaye batahawe ntibivuze ko batagombwa kubaha abo baguze abo. Umukene ni umuntu nkabandi ninzego zose zigomba kububaha kimwe kuko amategeko abagenga kimwe, kuba mudugudu yarakoze iperereza rikemeza ko umugore witwa Iribagiza yakubiswe inzego zimukuriye z’Akagari, Umurenge n’Akarere ka Musanze , RIB na Police bikorerera muri ako gace zigomba gukora akazi kabo kandi izo nzego zigomba kubyinjiramo muburyo bwose bigatanga ubutabera abo baturage bakarenganurwa.

    2. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
      Uyu mugore Iribagiza muri rusange kimwe n’umugabo we baguze ubutaka na Makuza barimo bararenganywa kubera impamvu nyinshi zitandukanye kandi zigaragarira muri iyi nyandiko yiki kinyamakuru nubwo cyagerageje kuvuga muri rusange. Kuba Makuza n’umugore we ari abayobozi ntibibaha uburenganzira bwo kurenganya abo bagurishije ubutaka, kuba hari amafaranga yasigaye batahawe ntibivuze ko batagombwa kubaha abo baguze abo. Umukene ni umuntu nkabandi ninzego zose zigomba kububaha kimwe kuko amategeko abagenga kimwe, kuba mudugudu yarakoze iperereza rikemeza ko umugore witwa Iribagiza yakubiswe inzego zimukuriye z’Akagari, Umurenge n’Akarere ka Musanze , RIB na Police bikorerera muri ako gace zigomba gukora akazi kabo kandi izo nzego zigomba kubyinjiramo muburyo bwose bigatanga ubutabera abo baturage bakarenganurwa.

    3. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
      Uyu mugore Iribagiza muri rusange kimwe n’umugabo we baguze ubutaka na Makuza barimo bararenganywa kubera impamvu nyinshi zitandukanye kandi zigaragarira muri iyi nyandiko yiki kinyamakuru nubwo cyagerageje kuvuga muri rusange. Kuba Makuza n’umugore we ari abayobozi ntibibaha uburenganzira bwo kurenganya abo bagurishije ubutaka, kuba hari amafaranga yasigaye batahawe ntibivuze ko batagombwa kubaha abo baguze abo. Umukene ni umuntu nkabandi ninzego zose zigomba kububaha kimwe kuko amategeko abagenga kimwe, kuba mudugudu yarakoze iperereza rikemeza ko umugore witwa Iribagiza yakubiswe inzego zimukuriye z’Akagari, Umurenge n’Akarere ka Musanze , RIB na Police bikorerera muri ako gace zigomba gukora akazi kabo kandi izo nzego zigomba kubyinjiramo muburyo bwose bigatanga ubutabera abo baturage bakarenganurwa.

    4. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
      Uyu mugore Iribagiza muri rusange kimwe n’umugabo we baguze ubutaka na Makuza barimo bararenganywa kubera impamvu nyinshi zitandukanye kandi zigaragarira muri iyi nyandiko yiki kinyamakuru nubwo cyagerageje kuvuga muri rusange. Kuba Makuza n’umugore we ari abayobozi ntibibaha uburenganzira bwo kurenganya abo bagurishije ubutaka, kuba hari amafaranga yasigaye batahawe ntibivuze ko batagombwa kubaha abo baguze abo. Umukene ni umuntu nkabandi ninzego zose zigomba kububaha kimwe kuko amategeko abagenga kimwe, kuba mudugudu yarakoze iperereza rikemeza ko umugore witwa Iribagiza yakubiswe inzego zimukuriye z’Akagari, Umurenge n’Akarere ka Musanze , RIB na Police bikorerera muri ako gace zigomba gukora akazi kabo kandi izo nzego zigomba kubyinjiramo muburyo bwose bigatanga ubutabera abo baturage bakarenganurwa.

    5. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
      Ndagushimye kuri ubu busesenguzi utanze.

      1. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
        Abatanga ibitekerezo igihe kinini iyo basomye inkuru ntabwo bakunze kuyisesengura neza, ahubwo habaho guhita bagaragaza uruhande amarangamutima yabo aberekejeho. Njye kuriyi nkuru ndumva nakoma urusyo ngakoma n’ ingasire .
        kubw’ izi mpamvu ngiye gushingiraho nyuma yo gusom’iyi nkuru,haramakosa uyumugore yakoze mbere yuko agaragaza ko yahohotewe.

        1.kuba Iribagiza atagaragara nk’ umugore wa Murangira Patrick ,mumasezerano y’ubugure bwo mu 2017 ,bwagaragajwe n’ umunyamakuru ko Makuza na Dusabeyezu bagurishije Murangira,Iribagiza ntabubasha afite murayo masezerano kuburyo yagombaga kujya kwa Makuza ngo agiye gusaba ko bamuhinduriza umurima.

        2.Umugore arivugira ko umugabo we Murangira na Makuza basheshe amaserano y’ ubugure bari baragiranye,bakumvikana ko Makuza agiye gushaka amafaranga yahawe na Murangira ,bahana nitariki yo kuwa 22/07yagomabaga kuyamuheraho.hakibazwa impamvu uyu Iribagiza yagiye kuvuguruza amasezerano mashya yo Kandi nta cyemezo cyibimuhera ububasha yahawe na Murangira,Kandi Ar’ umugabo we,Kandi akaba yarahamagaye muriyi nkuru nkuko byagaragajwe

        Ahubwo uyu minsi hakabaye hibazwa niba ayo masezerano yakabiri yarasojwe kuwa 22/07 cg niba ntagaciro agifite.

        3.nshingiye kunyandiko mvugo y’umudugudu kwiperereza ryakorewe Iribagiza,njye ndabona Makuza n’ umugore we badatinyitse Aho batuye kuburyo byaba igitutsi kurwego rwa RIB nurw’ akagali ngobaramutinya!!!!!niba umudugudu warakoze anketi yagombaga kubanza kuyijyana kukagali bakayemeza,akabona kuyijyana kuri RIB ,muburyo bwo kubahiriza inzego.

        RIB ishobora kuba yarabonye Iribagiza ayigejeheho ikibazo cyuko yakubiswe na Makuza,Kandi ntabimenyetso bigaragara kumubiri,kandi bakaba ntacyo bagomabaga guhita bashingiraho ngo bamwohereze kwa muganga,
        Ikaba ariyo mpamvu yasabwe kubanza gusubira kukagali guteza kashe urwo rupapuro ,kuko bigaragara ko amakuru Ari muriyo nyandiko Atari yuzuye.

        Hakibazwa mpamvuki ubuyobozi bw’ Akagali butamukurikiraniye ikibazo niba yarafite ububabare bw’ ibyo yari yakorewe n’ ibimenyetso?

        Mbese Koko inzego z’ ibanze zikwirengagije na RIB ushinzwe kugenza ibyaha yakwirengagiza?

        Reka tubiharire inzego bireba,Kandi ubutabera buzakore niba ikibazo kikiriho!!!!!!

  10. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Ibi Bintu birumo amacenga menshi.
    1. Kuki umugore ariwe wenyine ukurikirana Makuza Kandi umugabo we nawe ahari?

    2. Kuki uyu mugore yarenganijwe n’Akagali ntiyitabaze Umurenge cg Akarere?

    3. Kuki umugabo we avuga ko atabijyamo?

    4. Kuki uyu mugore ashyaka kujya kureba Nyakubahwa Perezida Kandi asimbutse Guverineri na Mayor?

    5. Kuki Makuza atarega uwo mugore umutera iwe?

    6. Kuki Makuza atitabye Mudugudu kuri telefoni cyangwa ngo aze kumubaza icyo yamushakiraga?

    7. Bigaragara ko Gitifu abogamye kuko yakagombye kuba yaraguze icyo abikoraho

    8. Ntakimenyetso na kimwe kigaragaza ko RIB itabihaye agaciro kuko uyu mugore ntiyigeze agaruka kutubwira ko Gitifu yigeze yanga gutera cashi kuri raporo ya Mudugudu

    NB: Umunyamakuru yakagombye kuba yarasesenguye kugeza amenye umuntu utunze ubu iyo sambu, Rwf yatanzwe ryari, ykagombye kuba yarabajije abagabo bagaragarabmuru resi baguruyeho, etc.

    Rwose Makuza ntabwo akwuye guhuzwa na WASAC kuko wagira ngo uru rwego rwa Keta rufite aho ruhuriye n’iki kibazo.

    Ibi ni gatozi kuko kireba Makuza, uriya mugore uvuga ko yakubiswe n’ubuyobozi

  11. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Iribagiza kuba yaragaragaje ihohoterawa yakorewe na Makuza ndetse numugorewe Dusabeyezu, ntabwo byahita bifatwa nkukuri hatagaragazwa icy’ amategeko abivugaho.

    Mugihe urwego rw’ amategeko ( ubucamanza )butaragira icyo rubikoraho ndabona har’ amakosa yakozwe na Iribagiza.

    1.Nshingiye kunyandiko y’ amasezerano y’ubugure yo Muri 2017 hagati y’ umugabo we Makuza, we akaba atayigaragaramo, ntabushobozi yarafite bwo kujya kwa Makuza ngw’ amusabe kumuhinduriza icyangombwa Kandi asi neza ko ntamasezerano bagiranye kuriyo ngingo.

    2.Kuba umugabo we yemeranywa na Makuza ko bagomba guhindura amasezerano y’ ubugure , agasubizwa amafaranga yamuhaye bakaba bari baremeranije tariki ya 22/07,uriya Iribagiza yivanze mumasezerano adafitemo uruhari, kuko bishoboka ko Makuza yisanze umisaba ko amuhinduriza atamuzi.

    3.RIB nkurwego rushinzwe umutekano n’ ubugenzacyaha mubaturage b’ igihugu, ntabwo bari kwirengagiza umuturage wakorewe urugomo, iyo bigaragara ko Iribagiza arwitabaje nibimenyetso bigaragara urugomo kumubiri . Twagombaga kumwakira rukamutegeka kujya kwa muganga akavurwa . Kuba batarabikoze bkamw9hereza kujya munzego z’ ibanze Akagali, nuko ntaho bashingira bemeako untu yahohotewe.

    4Sinumva uburyo Makuza n’ umugore we batinywa nizego zose z’ ibanze ,bikagezaho umuntu abura umurenganura,ahubwo benako kageni!!!!!siko mbibona,kuko urwego rw’ umudugudu rwakoze Raporo.niba umudugudu waratinyutse gukora raporo ntibabatinye,RIB n’ Akagali ndumva ataribo batinya abo bantu,ahubwo ahubwo bashobora kuba baragize amakenga kuriyo nyandiko n’ uburyo yanditswemo.
    ukuri kuzagaragazwe n’ inzego zibishinzwe,twe turabantu kandi amaranga mutima yacu ntashobora guhuriza kukintu ngo cyakorwe kimwe.

    Reka biharirwe inzego, nizibona Ari ngombwa zizabikurikirana.

  12. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka

  13. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka
    Mbere yuko inzego zishinzwe gukurikirana ikibazo cya Iribagiza zibifataho icyemezo twakabaye twirinda kugaragaza amaranga mutima cyane yaho duhagaze muriki kibazo, kuko burya ukoma urusyo agomba gukoma n’ ingaasire. Njye mbona haramakosa Iribagiza nawe yakize.

    1.kuba amasezerano y’ ubugure yo 2017 hagati ya Makuza na Dusabeyezu baragurishije Murangira Patrick, uyu Iribagiza ntabwo yagombaga kuyashingiraho ngo ajye Gusaba Makuza kumuhinduriza icyangombwa , kuko izo nshingano ntizarize.doreko umunyamakuru atigeze agaragaza ikimenyetso gitanga ububasha kuri Iribagiza cg ko Ar’ umugore wa Murangira kuburyo yajya kwishyuza ayo masezerano atararangiye

    2.amasezerano y’ubugure banyiribwite bari barayatesheje agaciro , bemeranya ko Makuza agomba gusubiza amafaranga yahawe na Murangira, icyo gihe kikaba cyaragombaga kubahirizwa kuwa 22/07,kuki Iribagiza yivanze mumasezerano atagaragaramo Kandi nyuma yuko yemezwa n’igihe gitegerejwe ko kigera?

    3.ntabwo makuza yatinywa ninzego zose kuburyo zitakurikiranye icyibazo cya Iribagiza, kuko inyandiko yakozwe nubuyobozi bw’ umudugudu nyuma yuko abwitabaje. Ntabwo umudugudu waba warakoze anketi ngo akagari na RIB bibe aribyo bitinya umuntu.

    4.biraahoboka ko RIB imaze kubona inyandiko yakozwe n’ umudugudu ituzuye, Kandi umugore akaba ntabimenyetso bigaragara ko yahohotewe cg yakubiswe, ariyo mpamvu bamusabye kubanza kujya kukagari kuko yari yasimbutae inzego.
    Iyaba yarafite ibimenyetso by’ urugomo kumubiri bagombaga kumwoherwza kwa muganga akanza akivuza, umuntu agakurikiranwa yamaze guhabwa ubutabazi bw’ ibanze. Ahubwo hakwibazwa niba Koko urwego rw’ Akagali impamvu rutakoresheje rutitaye kuri Iribagiza wahohotewe Kandi umudugudu wo warabikoze nkurwego rw’ ibanze?

    Tubiharire inzego bireba ubutabera buzakore icyo busabwa, kuko imvugo itagaragaza ibimenyetso iragoye gufatwa nk’ ukuri!

  14. Musanze: Umugore aravuga ko yakubiswe n’umukozi wa WASAC akamubwira kujya kurega iyo ashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *