Musanze: Umukobwa ararembye cyane nyuma yo guhabwa n’umuhungu ubunyobwa n’amagi ‘biriho aside’

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa BWIZA yamenye ko yitwa Amiddah (Mida) ararembye cyane nyuma y’aho abana bari kumwe na we bavuga ko hari umuhungu batazi, waje iwabo mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, akamuha amagi n’ubunyobwa, bivugwa ko byari biriho aside.

Umunyamakuru wa BWIZA yageze aho ibi byabereye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021, ibi bikimara kuba, asanga hari gukorwa ubutabazi bw’ibanze, umumotari yahamagajwe ngo ajyane uyu mukobwa kwa muganga.

Umwe mu bana bari mu rugo kumwe na Mida, mu marira yavuze ko ” Uwo muhungu atamuzi, yaje mu rugo, aha Mida amagi n’ubunyobwa. Akimara kugenda Mida avuga ko yumva ameze nabi. Ari kuvuga ko yumva mu nda wagira ngo hari gushya, biri gukeba.”

” Uwo muhungu yari afita ka anvelope kacikaguritse. Twageze ku muhanda ngo turebe aho arengeye, turamubona ariko ahita acikira ku nzu y’aho uwitwa Salomo yacururizaga.” Uyu muhungu yahise aburirwa irengero.

BWIZA yabajije umwe mu bantu bakuru bari aho niba baba bazi uwo muhungu, arahakana gusa avuga ko ikigoye ari ” Uko Mida ari kuruka, atabasha kuvuga ngo amuvuge amazina. Ubusanzwe ngo yari asanzwe ayamuzamira.”

Aba baturage bahuriza ku kuba Mida yaba yahawe ibiryo biriho aside, hagamijwe kumuhitana. Bati ” Uriya ni gatumwa, bashatse kwica uriya mukobwa. Bari bamumutumyeho kuko we amwizeye, bamukoresheje ngo amwice.”

Bemeza kandi ko nta muntu bazi wari ufitanye ikibazo na Mida ku buryo yashaka kumuhitana muri ubwo buryo.

Hari abaturage bavuga ko koko Mida ibyo yahawe byari birozwe gusa ngo ” Ntawapfa kwemeza ko ari aside yahawe.”

Umwe mu bahageze wize iby’Ubutabire muri Kaminuza, avuga ko ” Bigaragara ko ibyo kurya byahawe Mida byari biroze.” Yirinze kwemeza niba koko yaba ari aside.

Abaturage bavuye mu isanteri ya Kabaya bahuruye ngo barebe ibyabaye ari nako abakiri bato amarira ari yose.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umukobwa ararembye cyane nyuma yo guhabwa n’umuhungu ubunyobwa n’amagi ‘biriho aside’
    Mumujyane kwa muganga,ko mutavuga ko mwa muvuje!

  2. Musanze: Umukobwa ararembye cyane nyuma yo guhabwa n’umuhungu ubunyobwa n’amagi ‘biriho aside’
    Mumujyane kwa muganga,ko mutavuga ko mwa muvuje!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *