Umukobwa ukora muri imwe muri hoteli mu Karere ka Musanze yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu Amavubi anyura mu kirahure cy’urugi akomereka bikomeye bituma arara mu bitaro.
Igitego cya Sugira Ernest cyahise gihesha itike u Rwanda rwinjira muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cy’amakipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. Ubwo iki gitego cyajyagamo uwo mukozi ibyishimo byamurenze, mu kwishima yisanga yanyuze mu kirahure cy’umuryango w’iyi hoteli, ibyari ibyishimo bihinduka amarira. Danny Vumbi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ngo “Byatewe n’igitego cya Sugira Ernest, umukozi yanyuze mu kirahuri cy’umuryango atakibonye arakomereka cyane.” Uyu mukozi yahise ajyanwa kwa muganga, ubu ari kwitabwaho.


