Ntibansekeye Léodomir usanzwe ari umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe kubika ibikoresho, afunzwe akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze.
Uyu mukozi yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023.
Ni nyuma y’uko Ku wa 11 Ukwakira yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas ndetse n’amagare yagenewe abantu bafite ubumuga, ajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe hafi y’aho Ibiro by’Akarere ka Musanze bikorera.
Amakuru yanemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko uyu mukozi yakoze ibi nyuma yo gusabwa n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle y’Akarere, agashaka ahandi hantu abishyira kuko “byagaragaraga ko biteje umwanda.”
Dr Murangira avuga ko Ntibansekeye “afungiye kuri RIB Station ya Muhoza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.”
Icyaha uyu mukozi akurikiranweho ni icyo “gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.
RIB yatanze umuburo w’uko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nka kiriya yitwaje umwuga cyangwa akazi akora”.
Uru rwego ruvuga ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko uwagifatirwamo wese azakurikiranwa n’inzego z’Ubutabera akabiryozwa.
Icyaha Ntibansekeye akurikiranyweho mu gihe yaba agihamijwe, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15, n’ihazabu ya Frw atari munsi ya miliyoni 1 ariko nanone atarenze miliyoni 2.


