Musanze: Umupasiteri ushinjwa guha ruswa umushinjacyaha yakatiwe gufungwa iminsi 30

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho umupasiteri witwa Bikeka Faustin kubera icyaha akekwaho cyo  gutanga ruswa , maze  rutegeka ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Ku italiki 07 Kanama 2018, ahagana saa saba z’amanywa  nibwo Pasiteri Bikeka Faustin yatawe muri yombi ku biro by’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze , ubwo yageragezaga guha umushinjacyaha ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana (100000 frw).

Faustin akaba yari aje ku biro by’Ubushinjacyaha aje gukurikirana aho dosiye y’umuntu  uregwa gucuruza abantu abajyana mu gihugu cya Uganda igeze, abwira umushinjacyaha ko mu gihe  yamufungura hari icyo nawe yamukorera.

Umushinjacyaha yahise yumva ko ari ruswa ashaka kumuha amusaba ko yagaruka saa saba kuko ari mu kazi kenshi. Uyu mushinjacyaha yihutiye kubimenyesha inzego z’ Umutekano . Nk’uko bari babyumvikanye Bikeka yagarutse ku isaha bari bumvikanye  aza azamuzaniye envelope irimo amafaranga ibihumbi 100.

Mu  gihe atangiye kuyamuha uyu mushinjacyaha  yahise ahamagara abashinzwe umutekano bari kuri gahunda hafi aho y’urugi  bahita binjira ababonye ayarambika ku meza.

Uregwa yahise afatwa ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuri station ya Muhoza aho bafunguye iyo envelope basanga irimo amafaranga ibihumbi ijana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *