Umuryango wa Kajyambere Silas ugizwe n’abantu 10 wari utuye mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, tariki ya 16 Werurwe 2021 wakuwe mu kibanza kirimo inzu ebyiri ku ngufu nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta nyuma y’akarengane wagiriwe.
Intandaro y’ibi bibazo ni agace k’ikibanza nimero UPI: 04/03/08/04/3628 Kajyambere wavutse mu 1958 yagurishije umuturanyi we witwa Manene Ladislas tariki ya 29 Gicurasi 2013 kuri 1,100,000 rwf, na we tariki ya 15 Gicurasi 2015 akakigurisha Umuholandi witwa Hendrik Noordam Jan wari uhagarariwe n’uwari umugore we Igitangaza Anne Marie atarakora ‘mutation’, igihe ‘mutation’ yakorewe kuri Hendrik akandikwaho iki kibanza cyose hadakozwe icyitwa ‘sub-division’.

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Rwabuze-gica-hagati-y-Abanyarwanda-babiri-n-Umuholandi-bapfa-ubutaka
Sub-division ni igabwa [ry’ubutaka], kikaba igikorwa kibaho kugira ngo abantu barenze umwe bagabane ubutaka, buri mwe agafata agace kamwe kakamwandikweho. Ni cyo cyagombaga gukorwa, ikibanza UPI: 04/03/08/04/3628 kikagabwamo kabiri, uruhande rumwe rugaherera kuri Hendrik, urundi umuryango wa Kajyambere wimuwemo rukawuhereraho.
Manene waguze na Kajyambere na Igitangaza barabihamya
Ibi BWIZA yabihamirijwe na Manene (waguze ubutaka na Kajyambere) mu kiganiro cyo ku wa 16 Kanama 2020, Igitangaza waguze ubu butaka na Manene atarakora ‘mutation’, mu izina rya Hendrik ndetse n’abaturanyi b’umuryango wa Kajyambere Silas.
Manene yasobanuriye iki gitangazamakuru ko ubundi yaguze ibibanza nimero: UPI: 04/03/08/3634, UPI: 04/03/08/3635, UPI: 04/03/08/3627 n’aka gace k’icya Kajyambere nimero UPI: 04/03/08/3628; byose hamwe bifite ubuso bwa metero 30 kuri 30, atanga amafaranga y’u Rwanda 6,000,000 Rwf, gusa ngo haje kuba ikibazo ubwo Hendrik yanze kwemera ko hari agace Kajyambere agomba kugumana.
Yagize ati: “Naguze ikibanza kirimo abantu bane, kingana na metero 30 kuri 30 nk’uko akarere kahapimye. Umuzungu araza, ati ngurisha ubu butaka, ndabumugurisha. Umuzungu ati ko none nashakaga kubaka, ati ni ukumpinduriza, nti njyewe rero ntabwo nari nagahinduje n’abo naguze nabo, ahubwo reka tubasabe kuko bari baje mu bagabo b’ubwo bugure. Twaje kubona tubona umuzungu atangiye kubaka.”
Manene yavuze ko haje kuba ikibazo cy’amakimbirane hagati ya Hendrik na Igitangaza ndetse baza gutandukana nk’umugabo n’umugore, baburana iyi mitungo bari baraguze; Umuholandi avuga ko ari ye, umugore na we avuga ko ari iye. Ati: “Nyuma y’aho hajemo imanza z’umugore w’uwo muzungu (Igitangaza), bijya mu nkiko, bigeze aho Kajyambere ati ko muri mu manza z’ubu butaka, ko ntari nabona icyangombwa cyanjye, mwampaye icyangombwa cy’iki gisate cyanjye, umugore ati reka imanza zirangire, nzakiguha.”
Urukiko Rukuru rwa Musanze rwagiye aho iki kibanza giherereye ruhacira urubanza. Manene Ladislas avuga ko icyo gihe yari mu batangabuhamya, yereka urukiko ubutaka yaguze. Urukiko rwanzuye ko Igitangaza waburanaga na Hendrik atsinzwe, ategekwa gusubiza ubu butaka uyu Muholandi babanye nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’imyaka itatu.

Manene avuga ko we, umuyobozi w’Umudugudu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri bageze kuri ubu butaka, banzura ko Hendrik Noordam agomba gufata metero 30/30 yaguze miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, igice gisigaye kuri cya kibanza nimero UPI: 04/03/08/3628 akakirekera Kajyambere. Icyo gihe ngo bateguye umunsi Kajyambere na Hendrik bazagira ku biro byAkarere, buri wese akandikwaho igice cye.
Manene ati: “Nyuma y’aho rero ku murenge bongeye kumpamagara, bati umuzungu ari gusaba ubwo butaka bwose. Tujya ku murenge, ndabisobanura, bumvisha umuzungu ko agomba gusigarana metero 30/30, ati reka da ubutaka bwose ni ubwanjye!”
Igitangaza na we uvuga ko yarenganyijwe na Hendrik wari umugabo we, tariki ya 19 Kanama 2020 yabwiye iki gitangazamakuru ko Kajyambere arengana, avuga ko ikibanza cyaguzwe ari icyubatsemo akabari kitwa ‘Susa Gardens’, icyo uyu musaza atuyemo cyo kitigeze kigurwa. Ati; “Mu byukuri koko, umusaza arimo ararengana nk’uko nanjye narenganye. Banyatse ibyanjye, banyirukanamo, none badukiriye n’umusaza. Nta giceri cy’atanu bamuhaye, ntibamuguriye, nanjye sinahaguze, ndemeza neza ko twamuguriye agace kamwe, kubatsemo iriya nzu (Susa Gardens) akandi gace yasigaye agatuyemo.”
Bwiza yandikiye Hendrik ku mirongo ye y’itumanaho ishaka kumenya icyo avuga kuri iki kibazo, ariko ntiyigeze asubiza.
Ubuhamya bwabo bwabaye imfabusa, abahesha b’inkiko basimburana bateguza Kajyambere ngo ave mu kibanza
Umuhesha w’inkiko Me Gaterura Justin abisabwe na Hendrik wari watsinze urubanza yaburanagamo na Igitangaza, urukiko rukemeza ko imitungo Manene yabagurishije ari iye; tariki ya 15 Werurwe 2019 abinyujije mu nyandiko, yamenyesheje Kajyambere ko agomba kuva muri iki kibanza mu gihe kitarenze iminsi 15, atabikora hakazifashishwa ingufu za Leta.
Kajyambere n’umuryango we batarava muri iki kibanza, Me Gaterura yaje kubivamo atararangiza urubanza (ni icyemezo cyari gutanga uburenganzira bwo kuvana mu mutungo abawurimo), nyuma yo kubona ko “irangizarubanza ryaba ridakurikije amategeko” kuko ngo ntabwo urukiko rwigeze rutegeka ko Kajyambere ava muri iyi mitungo.
Hendrik yashatse undi muhesha w’inkiko, ari we Me Mukasa Frodouald amusaba kurangiza uru rubanza kugira ngo iki kibanza cyose kimwegurirwe. Uyu munyamategeko tariki ya 27 Gahyantare 2020 yamenyesheje Kajyambere ko tariki ya 6 Werurwe 2020 agomba kuba yavuye muri iki kibanza, atabikora agakurwamo n’ingufu za Leta.
Kajyambere yanze kuvamo, Me Mukasa yongera kumumenyesha tariki ya 10 Kanama 2020 ko agomba kuvamo biterenze tariki ya 13 Kanama nabwo birananirana, uyu munyamategeko ajya aho uyu musaza yari atuye kurangiza urubanza ariko umuryango we n’abaturanyi basa n’abigaragambya, we n’inzego zishinzwe umutekano zari zije kuvana umuryango mu mitungo bataha batabikoze.
Me Mukasa na we yabivuyemo, Hendrik yitabaza undi muhesha w’inkiko witwa Me Kwizera Darius wandikiye Kajyambere tariki ya 11 Werurwe 2021 amumenyesha ko agomba kuva muri uyu mutungo bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2021, bitaba ibyo ugakurwamo n’ingufu za Leta. Kera kabaye, byashyizwe mu bikorwa tariki ya 16 Werurwe 2021, inzugi n’amadirishya bivanwa mu nzu babagamo, ibikoresho byabo byose bisohorwa hanze, bishyira mu gahanda kahegereye.
Umuryango wa Manene ugizwe n’abantu batanu wabaga mu nzu imwe, undi muryango ni uw’umuhungu we witwa Habineza Aphrodis na wo ugizwe n’abantu batanu wabaga mu yindi nzu; zombi ziri muri iki kibanza, kuva uwo munsi iri gucumbika mu baturanyi.
Bakuwe muri iki kibanza kandi mu gihe bamaze kurega Hendrik, kugira ngo iki kibanza babagamo gikatwe kuri iki gifite nimero UPI: 04/03/08/3628. Umwanzuro w’inama ntegurarubanza rwabo uzasomwa tariki ya 4 Gicurasi 2021.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



6 Responses
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta
Ubuse umuturage arengana ubuyobozi burebera nibamurenganure uwo muzungu nibiba ngombwa afungwe abo bananiwe kuba iwabo baje kwimura abanyagihugu
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta
Ubuse umuturage arengana ubuyobozi burebera nibamurenganure uwo muzungu nibiba ngombwa afungwe abo bananiwe kuba iwabo baje kwimura abanyagihugu
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta
Niba koko abantu barenganywa kuki batarenganurwa cgase uwo muzungu afite akantu wenda hari ukuntu byagenze Ndumiwe koko
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta
Niba koko abantu barenganywa kuki batarenganurwa cgase uwo muzungu afite akantu wenda hari ukuntu byagenze Ndumiwe koko
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta
Niba koko abantu barenganywa kuki batarenganurwa cgase uwo muzungu afite akantu wenda hari ukuntu byagenze Ndumiwe koko
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta
Niba koko abantu barenganywa kuki batarenganurwa cgase uwo muzungu afite akantu wenda hari ukuntu byagenze Ndumiwe koko