Urukiko rwa Musanze rwakatiye igifungo cya burundu umuhungu witwa Safari Emmanuel nk’uko ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye kubera icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukunzi we yabigambiriye witwaga Iradukunda Rosine.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwari bukurikiranye Safari Emmanuel kubera icyaha akekwaho cyo kuba yarishe umukunzi we witwaga Iradukunda Rosine .
Ni icyaha cyakozwe ku wa 27 Kamena 2018 mu gihe cya saa moya z’ijoro mu Mudugundu wa Nyagasozi, Akagari ka Joma , Umurenge wa Rushashi ubwo Safari Emmanuel yabwiye Iradukunda Rosine ngo bahure baganire , kubera ko Iradukunda Rosine yari asanzwe azi neza ko Safari amukunda yaje kubimwemerera ajya guhura nawe aho bari bumvikanye ku Murenge wa Ruli.
Safari yaje yitwaje icyuma, ikibiriti ndetse na lisansi rwihishwa . Bakimara guhura , Safari yabajije Iradukunda ko amukunda inshuro eshatu , Iradukunda amusubiza ko atamukunda . Safari yagize umujinya , ahita afata icyuma yari akenyereyeho ku mukandara ahita akimutera mu gatuza yitura hasi , amujya hejuru amujombagura ibyuma umubiri wose kugeza ubwo abaje gutabara basanze amara yasohotsemo.
Safari abazwa mu bushinjacyaha, yabajijwe impamvu yiyiciye umukunzi , asobanura ko yabitewe n’urukundo rukomeye yari amufitiye rurenze mu gihe we atamukunda nk’ uko abyifuza .
Dosiye yashyikirijwe urukiko mu buryo bwihuse ku wa 06 Nyakanga 2018 ; urukiko narwo rumuburanisha ku wa 10 Nyakanga 2018 . Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu kubera ko icyo cyaha cy’ubicanyi yagikoze kandi yakigambiriye. Uru rubanza rukaba rwarasomwe kuwa 20 Nyakanga 2018.


