Masengesho Fred Rugira wo mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, aratabariza umugore we wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi arahiriye ko “azabyarira muri gereza”.
Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe Aline, umugore wa Masengesho yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga.
Masengesho avuga ko intandaro yo kugira ngo umugore we ukuriwe afungwe ari uwitwa Twizere Gloriose umushinja kuba yaramwibye ‘dynamo’ y’imashini isya, nk’urwitwazo rwo kugira ngo amufungishe.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko Manishimwe asanzwe ari mushiki wa Nahimana Eustache, umugabo wa Twizere.
Masengesho avuga ko na mbere y’uko iby’iyo dynamo biza uwo mugore yari yarahigiye ko umugore we azabyarira muri gereza “kuko aziranye n’abantu bo muri RIB”.
Yabwiye BWIZA ati: “Ubwo iyo dynamo yaburaga hakozwe raporo, ariko umugabo we ni we wazanye mudugudu ngo akore anketi. Umugore we yarabyanze ngo abe ari we bandika kuko ngo aziranye n’abantu bo muri RIB.”
Yakomeje agira ati: “Uyu mugore akunze gukangisha ibintu by’amoko (Raporo ziri mu buyobozi zakozwe kuri iki kibazo). Yahize ko ngo yifuza ko umugore wanjye abyarira muri gereza.”
Uyu muturage avuga ko ikibabaje kikaba kinamuhangayikishije ari uko umugore we utwite inda y’amezi umunani “arafunzwe, nta miti, nta biryo nta n’icyo kuryamaho afite ndetse ntibemera ko natwe tumugeraho”.
BWIZA mu kubaririza ngo imenye niba hari ikibazo cyihariye umuryango wa Masengesho n’uwa Twizere yaba ifitanye, yabwiwe n’umwe mu babazi bombi ko amakimbirane bafitanye ashingiye kuri Frw 300,000 umuryango wa Masengesho watije uw’uwo ashinja kumufungishiriza umugore muri Kanama umwaka ushize, gusa bakaba baranze kuyishyurana.
Iki gitangazamakuru cyashoboye kubona kopi y’amasezerano impande zombi zagiranye ubwo zatizanyaga ayo mafaranga.
Masengesho avuga ko atekereza ko umugenzacyaha wihutiye gufunga umugore we ari we uri gukoreshwa ngo bamwumvishe.
Yunzemo ati: “Nibamufungure kuko nta kimenyetso na kimwe bafite kibemerera kumufunga. Nta mutangabuhamya umushinja”.
Avuga ko “kumufunga kose ni ‘intimidation’ [kumutera ubwoba], no kuba uwo umurega ngo aziranye n’abo muri RIB. Nihubarizwe uburenganzira bwe nko kurya, kuvurwa”.
Uyu muturage yanenze RIB ku kuba umugore utwite afungwa amasaha 48 nta kurya, nta kunywa, nta biryamirwa, nta miti afata.
Yunzemo ati: “Ubwo ingaruka zizaba ku mwana na nyina bazazirengere. Niba akekwa akurikiranwe ariko nk’umuntu, si inyamaswa”.
Incuro BWIZA yagerageje kuvugisha RIB ngo imenye birambuye iby’iki kibazo, Dr Murangira B Thierry uyivugira ntiyitabye telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa twamwandikiye ntabwo arabasha kubusubiza. Mu gihe hari icyo uru rwego rwadutangariza cyakora iki gitangazamakuru kirabitangariza abasomyi bacu.
Twizere uvugwaho gufungisha umugore wa Masengesho we kuri iki kibazo yabwiye umunyamakuru ati: “Sha ibyo ntabyo nzi, wibeshye na numĂ©ro” mbere yo guhita akupa telefoni.



One Response
Musanze: Umuturage aratabariza umugore we wafungishijwe n’uwari waramuteguje ko ‘azabyarira muri gereza’
“Murakoze kuri iyi nkuru mwatugejejeho. Ngo umuyobozi afungisha muramukazi we ngo abyarire muri Gereza?
None se ko hafunga RIB uwo muyobozi ni umu RIB? Ese nta investigation yabaye mbere y’uko uwo afungwa, dynamo yari ihari cg? none idahari nta PV ya mudugudu ihuruza RIB. Ahubwo mutubwire ari RIB ari mwe mutangaje iyi nkuru, hari abatari professionals”
Ibi bifite byinshi byerekana bishingiye kuri ruswa ivuza ubuhuha pe? Ngaho nanjye nkorera inkuru dore ndagushinja ko nta bunyamwuga buri muri iyi nkuru. BE PROFESSIONAL BRO!!