Inzego z’umutekano mu karere ka Musanze ziri gushakisha umugabo witwa Bahati Faustin, nyuma yo gutega ico Kayiranga Jean Damascène uyobora w’umudugudu atuyemo akamuhondagura kugeza amukomerekeje.
Kayiranga w’imyaka 46 y’amavuko asanzwe ari Umukuru w’umudugudu wa Kabushanda, mu kagari ka Kabirizi ho mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze.
Raporo y’ubuyobozi ivuga ko uriya muyobozi avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama Bahati yamuteze igico “ubwo yari atashye avuye kureba irondo, undi aramufata aramukubita amukomeretsa ku ijisho ry’ibumoso.”
Iyo raporo BWIZA yabonye ivuga ko ngo icyo yamuhoye ari uko “yamutangiye raporo we na mugenziwe witwa Zikamabahari SAmmuel wafashwe n’inzego z’umutekano”, bazira “gutera amabuye mu rugo rw’umuturage witwa Nzabarinda Jean Paul.”
Amakuru BWIZA yamenye ni uko kugeza kuri uyu wa Gatanu Bahati w’imyaka 29 y’amavuko yari agishakishwa n’inzego z’umutekano, gusa zikaba zitari zakamubonye.


