Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, arasaba abaturage b’akarere abereye umuyobozi gukorera hamwe mu kumenya no gutungira agatoki inzego z’umutekano ikintu cyose babona cyahungabaya umutekano bafite.
Arabasaba kandi ko gahunda yo kwicungira umutekano hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha bayishyira muri gahunda zabo za buri munsi zo kwiteza imbere, bagahora bari maso kandi bakagira amakenga y’icyahungabanya umutekano aho batuye.
Ibi yabivugiye mu murenge wa Gataraga ku itariki ya 16 Gashyantare, aho yari ayoboye inama y’abaturage bagize uwo murenge, ikaba yari yanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iyo nama yaravuze ati: “N’ubwo mu karere kacu hari umutekano, tugomba kongera imbaraga mu kuwubumbatira kugirango abaturage bakomeze ibikorwa byabo bibateza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.”
Yababwiye kandi ko umutekano ariwo shingiro rya byose, kuko aho utari nta terambere ryahaboneka.
Yababwiye kandi ko umutekano ariwo shingiro rya byose, kuko aho utari nta terambere ryahaboneka.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Musanze Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, yavuze ko muri uyu murenge ibyaha bikunda kuhaboneka ari ugukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biterwa no kwishora mu biyobyabwenge n’inzoga zitemewe.
Yasabye abaturage gutanga amakuru y’abakoresha n’abacuruza ibyo biyobyabwenge kuko abakora ibyaha benshi ari ababyishoramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com