Musanze: Uwari Visi Meya yasobanuye impamvu iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryamweguje wenyine

Sangiza iyi nkuru

Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Visi Meya w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasobanuye impamvu, mu bayobozi bose bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono tariki ya 9 Nyakanga 2023, ari we weguye wenyine.

Ubwegure bwa Rucyahana bwagejejwe ku inama njyanama y’akarere, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023 itangaza ko yabwakiriye kandi yabwemeye.

Yatangarije radiyo y’igihugu ko nyuma yo kwitabira iki gikorwa, yasanze adakwiye gukomeza kuba kuri iyi nshingano. Ati: “Nk’umuyobozi wacyitabiriye, nasanze rwose bidakwiye ko nakomeza kuyobora nk’umuyobozi w’akarere wungirije, ahubwo nafata umwanya nanjye wo kwisuzuma, ngatanga umusanzu wanjye nk’Umunyarwanda usanzwe utari mu buyobozi kuko ntabwo nabereye urugero rwiza abandi Banyarwanda.”

Ku mpamvu ari we muyobozi wenyine mu bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono weguye, Rucyahana yasobanuye ko yafashe iki cyemezo akoreshejwe n’umutimanama we. Ati: “Ni umutimanama wanjye, ubwo abandi bayobozi na bo bafite uko babitekereje, ariko njyewe numvaga mfite inshingano ikomeye nk’umuyobozi wo muri ako gace.”

Rucyahana Mpuhwe Andrew yari muri manda ya kabiri nka Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *