img-20210121-wa0029.jpg

Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru witwa Ayinkamiye Emmerance wo mu mudugudu wa Karuruma ho mu kagari ka Murandi mu murenge wa Remera w’Akarere ka Musanze, yaciwe indishyi z’abarirwa muri 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama ni bwo Ayinkamiye yafashwe amaze guca ibigori bibiri muri umwe mu mirima y’ibigori uherereye mu gishanga cya Mugeembe (kinahinzemo ibijumba) giherereye mu mudugudu wa Buhogo w’akagari ka Murandi ho mu murenge wa Murandi.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko umurima Ayinkamiye yibyemo ari uw’umuturage witwa Jean de Dieu wo mu murenge wa Gashaki.

Abashinzwe gucungira umutekano iki gishanga, bumvikanye bajujura ko baciye uyu mubyeyi w’abana batanu ariya mafaranga, kugira ngo bibere abandi isomo.

Abarinzi n’ubuyobozi bw’umudugudu BWIZA yifuje kubaza impamvu baciye uriya mukecuru uriya murengera w’amafaranga, birinze kugira icyo bayitangariza, gusa hari abumvikanaga bavuga bati: “azajya areba ikigori kimunukire”.

Ayinkamiye wasaga n’uwumiwe ku rundi ruhande, yabwiye iki gitangazamakuru ko ibyamuhayeho yabitewe n’inzara, bijyanye n’uko nta handi yari afite ho gukura amaramuko.

Ati:”Nakuye ibijumba mbuze uko mbigenza nca agasigati, kuko nabonaga ko nta handi nkura amaramuko. Rwose nasabye imbabazi banga kunyumva.”

Uyu mukecuru wavugaganaga agahinda abajijwe niba nta kundi yagombaga kubigenza ataramutse agiye kwiba, yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ngo ubwoba bwo kwirinda COVID-19 bwatumye abura andi mahitamo.

Ijisho ry’umunyamakuru ryashoboye kugera aho uyu mukecuru yakuraga ibijumba, risanga imigozi y’ibijumba yakuraga ishobora kuba imaze amezi nk’abiri ishyizwe mu butaka.

Umurima Ayinkamiye yakuragamo ibijumba ni wo yatanzemo ingwate kugira ngo abone amafaranga y’indishyi, arimo 10,000Rwf yiswe ayi”Inzoga y’abagabo” igomba agenewe abiganjemo abamufashe, nk’uko bugaragara mu nyandiko yakozwe n’inzego z’ibanze twabashije kubona.

Amasezerano yakozwe agaragaza ko uwatishije iriya sambu agomba kuyihingamo mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo haboneke indishyi ya biriya bigori bibiri.

Ayinkamiye yaciwe ariya mafaranga nk’indishyi, mu gihe ikigori kimwe muri kariya gace gisanzwe kigura amafaranga 50Rwf.

img-20210121-wa0029.jpg

img-20210121-wa0025.jpg

Soma Izindi Nkuru

38 Responses

  1. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uriya mukecuru arenganurwe ababigizem0 uruhare mubuyob0zi bwibanze babiryozwe kuko batarenganuye Uriya mukecuru ni gute isambu yafatirwa imyaka 4 nakarengane

      Ubuyobozi bubikurikirane birakabije isambu kubigori 2 ?

    2. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri

    3. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
      mbega ibihetugezemo gusa ibibyo ntibyari bikwiriyepe uyumukecuru yararenganyijwe wagirangoninzuyatoboye oy bamwigirijeho nkana

    4. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
      mbega ibihetugezemo gusa ibibyo ntibyari bikwiriyepe uyumukecuru yararenganyijwe wagirangoninzuyatoboye oy bamwigirijeho nkana

  2. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uriya mukecuru arenganurwe ababigizem0 uruhare mubuyob0zi bwibanze babiryozwe kuko batarenganuye Uriya mukecuru ni gute isambu yafatirwa imyaka 4 nakarengane

  3. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ibi bintu uwabikoze ntabwo areba kure,none se abana nabo bazire amakosa y’umubyeyi ubuyobozi ni bugire icyo bubikoraho ,n’uyu wibwe nawe ntampuhwe rwose ,kubabarira birafasha

    1. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
      Bavandimwe ndabinginze ninde wampuza nuriya mukecuru nkamwishyurira ariya mafranga yose agasubirana umurimawe.ntabwo ndi mu Rwanda.ariko uwashobora kumpuza nawe yahamagara kuri 0788879612 i Musanze

    2. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
      Bavandimwe ndabinginze ninde wampuza nuriya mukecuru nkamwishyurira ariya mafranga yose agasubirana umurimawe.ntabwo ndi mu Rwanda.ariko uwashobora kumpuza nawe yahamagara kuri 0788879612 i Musanze

  4. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ibi bintu uwabikoze ntabwo areba kure,none se abana nabo bazire amakosa y’umubyeyi ubuyobozi ni bugire icyo bubikoraho ,n’uyu wibwe nawe ntampuhwe rwose ,kubabarira birafasha

  5. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mukecuru arenganurwe kuko ibigori bibiri ntibigura ibihumbi mirongo itatu harebwa agaciro kabyo abaganwa bitarenze byibuze 2000frw

  6. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mukecuru arenganurwe kuko ibigori bibiri ntibigura ibihumbi mirongo itatu harebwa agaciro kabyo abaganwa bitarenze byibuze 2000frw

  7. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    UMukecuru yakoze nabi Ariko kandi ibyo bihano nabyo birahanitse. Bisubirwemo

  8. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    UMukecuru yakoze nabi Ariko kandi ibyo bihano nabyo birahanitse. Bisubirwemo

  9. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ibinibibazope kuki hatabayeho kurenganura uriyamukecuru koko nonese bakodesheje iriyasambu imyaka 4 azatungwaniki? Please niba byakunda wamunyamakuruwe turagutumye uzagende urebe ukobyarangiye nusangantacyakozwe wadufasha tukamufasha kwishyura kuko biriya ntabumuntu burimo? Gusa sibyiza kwiba ariko harubwo ubura icyowakora ukishora mungesombi ataruko usanzwe uzigira ahubwo arukubura amahitamo? Uzikurarana Ababa bataka inzara ntacyowabaha???

  10. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ibinibibazope kuki hatabayeho kurenganura uriyamukecuru koko nonese bakodesheje iriyasambu imyaka 4 azatungwaniki? Please niba byakunda wamunyamakuruwe turagutumye uzagende urebe ukobyarangiye nusangantacyakozwe wadufasha tukamufasha kwishyura kuko biriya ntabumuntu burimo? Gusa sibyiza kwiba ariko harubwo ubura icyowakora ukishora mungesombi ataruko usanzwe uzigira ahubwo arukubura amahitamo? Uzikurarana Ababa bataka inzara ntacyowabaha???

  11. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mbega akarengane kuri uyu mubyeyi udafite epfo na ruguru!!!!!
    Birambabaje,abantu twabaye ba Ntampuhwe.
    Abagize uruhare muri ako karengane batabwe muri yombi

  12. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mbega akarengane kuri uyu mubyeyi udafite epfo na ruguru!!!!!
    Birambabaje,abantu twabaye ba Ntampuhwe.
    Abagize uruhare muri ako karengane batabwe muri yombi

  13. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mbega akarengane kuri uyu mubyeyi udafite epfo na ruguru!!!!!
    Birambabaje,abantu twabaye ba Ntampuhwe.
    Abagize uruhare muri ako karengane batabwe muri yombi

  14. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mbega akarengane kuri uyu mubyeyi udafite epfo na ruguru!!!!!
    Birambabaje,abantu twabaye ba Ntampuhwe.
    Abagize uruhare muri ako karengane batabwe muri yombi

  15. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Hakenewe ubukangurambaga ku bijyanye n’amategeko na rubanda rugufi rukayamenya.

    Hakenewe kandi ubukangurambaga ku bayobozi b’inzego z’ibanze uhereye ku mudugudu ku byerekeranye n’ubutegetse nshingamategeko,ubucamanza na nyubahirizategeko. Abenshi bakora inshingano zitabareba kubera kutamenya aho baherereye ugasanga binabagizeho ingaruka harimo n’igifungo.

  16. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Hakenewe ubukangurambaga ku bijyanye n’amategeko na rubanda rugufi rukayamenya.

    Hakenewe kandi ubukangurambaga ku bayobozi b’inzego z’ibanze uhereye ku mudugudu ku byerekeranye n’ubutegetse nshingamategeko,ubucamanza na nyubahirizategeko. Abenshi bakora inshingano zitabareba kubera kutamenya aho baherereye ugasanga binabagizeho ingaruka harimo n’igifungo.

  17. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Urbana we byabintu birakaze
    Kbx uriya muturage arenganurwe kuko ibi bamukoreye ntaho byanditswe mumategeko y’igihugu cyacu.

  18. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Urbana we byabintu birakaze
    Kbx uriya muturage arenganurwe kuko ibi bamukoreye ntaho byanditswe mumategeko y’igihugu cyacu.

  19. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ubwo buyobozi bubereye abayoborwa baririmba burihe mugihe abaturage barengana bigezaho.

  20. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ubwo buyobozi bubereye abayoborwa baririmba burihe mugihe abaturage barengana bigezaho.

  21. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ngibyo ibyago by’abatagira kivugira.Iyo ibi bigori bicibwa n’umuntu wo mumuryango wifashije byari kugirwa ibanga cg bikitwa urugomo rwo kwangiza gusa,ariko kuko nyakujya yaciye 2 ashonje igikuba cyacitse ikigori kiva kuri 50frws gishyirwa ku bihumbi 20. Ubugome buvanze no kwikunda,kwikanyiza no kutubaha ikiremwa muntu nk’aho hariya atari mu Rwanda?nizeye ko Mayor Nuwumuremyi abikoraho byihutirwa ndamuzi twariganye ntiyakundaga akarengane.

  22. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Ngibyo ibyago by’abatagira kivugira.Iyo ibi bigori bicibwa n’umuntu wo mumuryango wifashije byari kugirwa ibanga cg bikitwa urugomo rwo kwangiza gusa,ariko kuko nyakujya yaciye 2 ashonje igikuba cyacitse ikigori kiva kuri 50frws gishyirwa ku bihumbi 20. Ubugome buvanze no kwikunda,kwikanyiza no kutubaha ikiremwa muntu nk’aho hariya atari mu Rwanda?nizeye ko Mayor Nuwumuremyi abikoraho byihutirwa ndamuzi twariganye ntiyakundaga akarengane.

  23. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mbega abantu bafite umutima wakinyaswa!!! Ubuse yagiye kwiba ikigori asize byibuze 500frw murugo iwe? !bayobozi bo munzego z’ibanze, nimwimve akababaro ka rubanda,
    Mwirinde amakosa yose ,muharanira kugira ubumuntu!! Uwo muturage mwarenganije nawe ari mubarirbye ngo( Abanyarwanda twaribohoye , twaribohoye , urwanda ruragendwa ijoro n’amanywa.

  24. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Mbega abantu bafite umutima wakinyaswa!!! Ubuse yagiye kwiba ikigori asize byibuze 500frw murugo iwe? !bayobozi bo munzego z’ibanze, nimwimve akababaro ka rubanda,
    Mwirinde amakosa yose ,muharanira kugira ubumuntu!! Uwo muturage mwarenganije nawe ari mubarirbye ngo( Abanyarwanda twaribohoye , twaribohoye , urwanda ruragendwa ijoro n’amanywa.

  25. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwo Jean de Dieu , nadasubiza amafranga 50,000fr ya Emmerance, njye nzegura muri Sena ntacyo nzaba mariye rubanda bantoye pe!.

  26. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwo Jean de Dieu , nadasubiza amafranga 50,000fr ya Emmerance, njye nzegura muri Sena ntacyo nzaba mariye rubanda bantoye pe!.

  27. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwakosheje akwiye guhanwa ariko nanone bararengereye cyane pe.uwomukecuru ntiyibiye ingeso,Koko iyobiba ingeso yarikwiba ibigori byinshi ntiyarikwiba bibiri gusa.narenganurwe pe

  28. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwakosheje akwiye guhanwa ariko nanone bararengereye cyane pe.uwomukecuru ntiyibiye ingeso,Koko iyobiba ingeso yarikwiba ibigori byinshi ntiyarikwiba bibiri gusa.narenganurwe pe

  29. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwakosheje akwiye guhanwa ariko nanone bararengereye cyane pe.uwomukecuru ntiyibiye ingeso,Koko iyobiba ingeso yarikwiba ibigori byinshi ntiyarikwiba bibiri gusa.narenganurwe pe

  30. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwakosheje akwiye guhanwa ariko nanone bararengereye cyane pe.uwomukecuru ntiyibiye ingeso,Koko iyobiba ingeso yarikwiba ibigori byinshi ntiyarikwiba bibiri gusa.narenganurwe pe

  31. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwakosheje akwiye guhanwa ariko nanone bararengereye cyane pe.uwomukecuru ntiyibiye ingeso,Koko iyobiba ingeso yarikwiba ibigori byinshi ntiyarikwiba bibiri gusa.narenganurwe pe

  32. Musanze: Yaciwe indishyi ya 50,000Rwf azira kwiba ibigori bibiri
    Uwakosheje akwiye guhanwa ariko nanone bararengereye cyane pe.uwomukecuru ntiyibiye ingeso,Koko iyobiba ingeso yarikwiba ibigori byinshi ntiyarikwiba bibiri gusa.narenganurwe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *