Amakuru agera kuri BWIZA ni ay’uwo abaturage bavuga ko ari mujura witwa Tadeyo wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, uherutse kujombagurirwa ibintu bitamenyekanye ahitwa Ndabanyurahe (Ndaba) nyuma yava mu bitaro, akagaruka yivugisha. Mu mpera za Kamena 2021, umunyamakuru wa BWIZA yageze ku Kiraro cya Rwebeya muri ako gace, avugana na bamwe mu baturage bavuga ko Tadeyo kuri ubu uri mu bitaro, yiba ndetse n’ubuyobozi bubizi neza kandi hiyongeraho no gusambanya abagore ku ngufu cyane abatwite. Abaturage bemeje ko Tadeyo yakubiswe akajyanwa CHUK gusa ntibavuga aba baramukubise. Bemezaga ko yakubiswe amabuye ahari ingingo ku mubiri we, ndetse ngo hari abamujombye n’inshinge. Umwe mu batuye Ndaba nk’uko bakunze kuhita, ati ” Menya Tadeyo yaratorotse ibitaro. Namubonye muri karitsiye ariko disi asa n’uwagize ikibazo. Asigaye avuga ngo abane bari mu mashuri makuru na kaminuza kandi nta n’umwana w’imyaka 10 agira.” ” Nari mperutse kubona ambilanse hafi yo mu rugo, ngira ngo baje kumusubiza mu bitaro kuko iyo ndebye mbona atarakize. Yagarutse yivugisha ibintu bidasanzwe. Ubusanzwe yaribaga, agakora urugomo ariko ubu ntawamenya uko yabaye.” Ubwo BWIZA yakoraga inkuru ya mbere, icyo baturage bahurizagaho ni uko “Tadeyo uherutse gukubitwa amabuye kuri Ndaba, ubu arembeye mu bitaro kandi ngo ” Gukira biri kure. Baramukubise cyane, bamutera inshinge, abandi bakubita amabuye mu ngingo zose.” BWIZA yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwo muri uwo mudugudu ntibyakunda, iracyagerageza. Agace k’aho bita Mugisenyi, Buhoro, Kabaya, Mugacuba na Rukereza bakomeza gutaka kwibasira n’amabandi bazi amazina. Havugwa bamwe mu baturage b’abanyarugomo, badatinya kwihanira cyane ku nsoresore zitera kaci bo bakabyita ” Gucura.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com

4 Responses
Musanze: Yagize ‘ikibazo’ nyuma yo kujombagurwa ibintu n’abatuye Ndabanyurahe
Ndashaka gukosora abandika ijambo karitsiye, iri jambo ntiribaho. Mu gifaransa bavuga “quartier”, mu kinyarwanda rikavugwa “karitiye”. Nkunda kubona iri kosa rya karitsiye mu nkuru nyinshi, zaba izo kuri bwiza.com cyangwa izo kuri igihe.com. Nagiranga ngo ubutaha bazikosore.

Understandable! Sana sana iyo wa murongo ntarengwa wagezwe ho …
Musanze: Yagize ‘ikibazo’ nyuma yo kujombagurwa ibintu n’abatuye Ndabanyurahe
Understandable! Sana sana iyo wa murongo ntarengwa wagezwe ho …